Amateka ya Papa Léon XIV: Umunyamerika wa Mbere watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika
Ku itariki ya 8 Gicurasi 2025, Kiliziya Gatolika ku isi yose yinjiye mu mateka mashya ubwo hatangazwaga ko Umukaridinali Robert Francis Prevost, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari we watorewe kuba Papa mushya. Yahawe izina rya “Papa Léon XIV,” aba Papa wa 267 mu mateka y’iryo dini ndetse aba n’umunyamerika wa mbere wagizwe Umushumba wa Kiliziya Gatolika kw’isi.
Robert Francis Prevost yavukiye i Chicago, muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku itariki ya 14 Nzeri 1955. Yize ibijyanye n’Imibare (Mathematics) muri Kaminuza ya Villanova, nyuma akomereza mu by’iyobokamana muri Catholic Theological Union aho yize Divinity. Yasoje amasomo ye ahabwa impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya (Doctorat en droit canonique) muri Pontifical University of St. Thomas Aquinas i Roma.
Inzira y’ubusaseridoti n’ubutumwa
Yinjiye mu Itorero ry’Abayogusitini (Order of Saint Augustine) mu 1977, arahizwa burundu mu 1981, ahabwa ubupadiri ku wa 19 Kamena 1982. Kuva mu 1985 kugeza mu 2005, yakoze ubutumwa muri Peru, aho yabaye umwarimu, umuyobozi wa seminari ndetse n’umucamanza mu nkiko za Kiliziya. Mu 2015 yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Chiclayo muri Peru.
Mu 2023, Papa Fransisiko yamugize Prefe wa Dikasteri ishinzwe Abepiskopi, akaba ari we washakaga abepiskopi b’isi yose. Izi nshingano yazikoranaga n’indi yo kuyobora Komisiyo ya Papa ishinzwe Amerika y’Amajyepfo.
Itorwa rye nka Papa Léon XIV
Nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko ku wa 21 Mata 2025, hatangiye amatora mashya y’abakaridinali 133, yabereye muri Sistine Chapel i Vatican. Nyuma y’iminsi ibiri y’amatora, Robert Prevost yatowe ku majwi 2/3, hanyuma atangazwa nk’Umushumba wa Kiliziya ku isi yose.
Mu ijambo rye rya mbere akimara gutorwa, yagize ati: “Amahoro abe kuri mwese!” Agaragaza ubushake bwo gukomeza umurongo wa Papa Fransisiko, ariko nanone ashyira imbere ibiganiro, ubumwe n’ubutumwa bwita ku bakene n’abimukira.
Ibiranga ubuzima bwe
Papa Léon XIV azi indimi nyinshi zirimo Icyongereza, Icyesipanyoli, Igitaliyani, Igifaransa n’Igiporutigali. Ashobora no gusoma Ikilatini n’Ikidage. Azwiho gukunda umukino wa Tennis, kandi yifuza gukomeza kuwukina igihe cyose bishoboka.
Itorwa rye ryashyize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mateka ya Kiliziya ku rwego rwo hejuru, rikanatanga icyizere cy’impinduka zihamye ariko zicisha make mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika.
Papa Léon XIV: Umunyamerika wa Mbere watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika