Kiyovu Sports yagaritse AS Kigali
Kuri uyu wa Gatanu itariki 9 Gicuransi 2025 ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Kiyovu Sports Mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.
Ni umukino watangiye ikipe ya Kiyovu Sports yatakana imbaraga zidasanzwe. Abakinnyi bayo barangajwe imbere na Niyonkuru Ramadhan, Uwineza Rene na Niyo David bagerageje uburyo butandukanye ariko umuzamu wa AS Kigali Hakizimana Adolphe aratabara. Na AS Kigali yagiye igerageza uburyo butandukanye ariko abahungu ba Kiyovu Sports baguma kwihagararaho mu bwugarizi.
Nk’uko Kiyovu Sports imaze kubimenyereza amakipe Ku munota wa 45 Niyo David yacomekeye umupira mwiza Umunya Senegal Shelf Bayo maze nawe ntiyamutenguha atsinda igitego cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iri imbere n’igitego kimwe Ku busa bwa AS Kigali.
Igice cya kabiri cyagarutse AS Kigali yatakana imbaraga zidasanzwe ishaka kureba ko yabona igitego cyo kwishyura. Abakinnyi nka Prince Rudasingwa wari winjiye mui kibuga asimbuye ndetse na Emmanuel Okwi wari wambaye igitambaro cya kapiteni bagumye kugerageza amashoti mu izamu rya Kiyovu ariko umunyezamu Djihad Nzeyurwanda aguma kwihagararaho. Umukino warinze urangira Kiyovu Sports ikiyoboye n’igitego kimwe nku busa bwa AS Kigali.
Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports igira amanota 34 yisubiza umwanya wa Munani by’amateganyo. ikipe ya AS Kigali yo yagumye ku mwanya wa Gatatu n’amanota 44 ikaba irusha Police FC ya kane amanota ane.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa maze ikomeza urugendo rwo gutsinda amakipe mu gice cya kabiri cya shampiyona.