Nyamasheke: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we amutemye

umugore witwa Nyirahategekimana Esther w’imyaka 51 yatawe muri yombi akekwaho kwica atemye umugabo we witwa Munyakayanza Paul

Ibi byabereye mu Murenge wa Kirimbi mu Kerere ka Nyamasheke, ahagana saa tatu za mugitondo cyo kuwa Gatanu tariki 9 Gicurasi 2025.

Amakuru agera kuri Rotorovizeri, avuga ko uyu mugore yishe umugabo we amutemesheje Nanjoro.

Bivugwa ko uyu mugore yasanze umugabo we mu murima w’ikawa ari gusambana n’undi mugore ahita amutema.

Abaturage bo muri aka gace bahise batabara bagerageza gufasha uwo mugabo kugira ngo adakomeza kuva amaraso menshi ariko biba iby’ubusa.

Bivugwa ko Nyirahategekimana yari afitanye amakimbirane n’umugabo we aho yahoraga amushinja kumuca inyuma.

Kugeza ubu uyu mugore afungiye kuri station ya RIB ya Kanjongo.

Yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we amutemye

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *