Fatakumavuta yahakanye ibyaha bine asabirwa gufungwa imyaka icyenda

Fatakumavuta akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge, n’ivangura.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Fatakumavuta ku byaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha.
Ni urubanza rwo mu mizi rwabaye ku itariki 15 Gucurasi 2025. Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu bukurikiranye Fatakumavuta bunagaragaza ibyaha ndetse n’ibihano.
Fatakumavuta rero ntiyemera ibyo ashinjwa bitewe nuko ibyo bita ibyaha asanga ari ubusesenguzi kandi ko umwuga akora ubimwemerera.
Urukiko rero nyuma yo kumva impande zombi rwanzuye ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku itariki 6 Kamena 2025.
Fatakumavuta yahakanye ibyaha bine asabirwa gufungwa imyaka icyenda