Bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru bamutemesheje umuhoro

Bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru bamutemesheje umuhoro

Abagabo babiri bo mu Karere ka Musanze bakurikiranyweho kwica umukecuru bakoresheje umuhoro ndetse banamuca ukuboko.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye dosiye y’abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 55 bamutemesheje umuhoro.

Nk’uko Ubushinjacyaha ducyesha iyi nkuru bubitangaza, iki cyaha ngo cyakozwe ku itariki ya 29 Mata 2025 mu mudugudu wa Nyakazenga, akagari ka Rutenderi mu murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke.

Abaturanyi ba nyakwigendera, basobanura ko ngo uwo mukecuru yagiye mu murima gukura ibijumba; aba bagabo babiri bamutegera mu rutoki rwari hafi aho kubera ko ari ho yagombaga kunyura. Bamutemesheje umuhoro mu mutwe kugeza apfuye ndetse bamuca n’ukuboko.

Bavuga ko mu mpamvu zateye ubwo bwicanyi ,harimo amakimbirane yo mu miryango kuko abo bagabo bashinjaga uwo mukecuru ko abarogera abantu bo mu miryango yabo bagapfa bityo nabo bakaba bagomba kuzihimura.

Icyaha cy’ubwicanyi aba bagabo bakurikiranweho giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange; n’ikibahama bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

i Musanze bakurikiranyweho kwica umukecuru bamutemesheje umuhoro

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *