Muri Kigali abakina imikino y’amahirwe bararira ayo kwarika

Bamwe mu bakina imikino y’amahirwe bo mu Mujyi wa Kigali, bakunze kugura amakipe atandukanye, bavuga ko benshi muri bo byabagizeho ingaruka mbi aho guhindura ubuzima bwabo.
Bamwe bemeza ko batangiye gukina imikino y’amahirwe kera ndetse bafite icyizere cy’uko izabahindurira ubuzima ariko amaso yaheze mu kirere.
Bemeza ko hari abantu benshi bakina iyi mikino, ndetse bake muri bo nibo basekerwa n’amahirwe.
Uwitwa Katabarwa Salumu, we avuga ko imikino y’amahirwe ishobora kuba ibamo ibirozi bihambaye.
Yagize ati ” Nta muntu ubetinga ujya upfa kubireka, wagira ngo habamo uburozi kubera ko hari n’uwo barya miliyoni 5 akavuga ngo arabiretse ejo mukazongera mugahura aje kubetinga.”
Yongeyeho ko nawe akina cyane imikino y’amahirwe ariko abonye umuti uyimukuraho yawunywa akabireka.
Habiyambere Christophe, yemeza ko amaze guhomba arenga miliyoni 12 frw kubera gukina imikino y’amahirwe.
Ati “Nkunda nanjye kugerageza amahirwe, ku buryo ku munsi ntabwo njya mbura nk’ibihumbi 20 nshora. Ikibabaje nuko umuzungu yose akunda kuyirira.”
Uyu mugabo, aniyemerera ko yabaye imbata y’imikino y’amahirwe kuko yananiwe kuyireka.
Ati ” None se nakubwira ko ntabaye imbata mu ku betinga gute koko kandi ntajya ndara nta pari mfite mu mufuka?”
Yongeyeho ko Leta ikuyeho imikino y’amahirwe byaba byiza cyane kuko imaze gukenesha abanyarwanda benshi.
Ibi aba baturage bakina imikino y’amahirwe babivuze mu gihe hashize iminsi hashyizweho itegeko ry’uko imikino y’amahirwe izajya isora 40%.
Abakina imikino y’amahirwe bararira ayo kwarika