Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kutazitabira G20 y’uyu mwaka izakirwa na Afurika y’Epfo, yaba ku rwego rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga cyangwa se ku rwego rwa Perezida, ibi byatewe ahanini n’ibibazo bimwe biri muri kiriya gihugu, twe tubona ko bidahura nibyo dushaka.
Umubano wa Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva Donald yakongera kuyobora USA, warazabye nyuma y’uko ashinja Cyril Ramaphosa kutoteza abazungu bo mu gihugu cye. Ndetse byaje no gusiga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo, Ebrahim Rasool.
Perezida Donald Trump we yanarenzeho avuga ko muri Afurika y’Epfo bari gukorera Jenoside abazungu bo mu bwoko bw’aba ‘Afrikaners’.
Kuri ubu Ramaphosa ari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse azagirana ibiganiro na Perezida Trump bizagaruka ku mubano urimo agatotsi hagati y’ibihugu byombi.