Muri Nyamasheke habonetse imibiri itatu y’abishwe muri Jenoside

Muri Nyamasheke habonetse imibiri itatu y’abishwe muri Jenoside

Imibiri itatu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu isambu y’umuturage witwa Mukeshimana Valens, iherereye mu Kagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi,Akarere ka Nyamasheke.

Iyi mibiri yabonywe n’abakozi babiri ba Mukeshimana bari barimo bacukura itaka ryo kumuhomera inzu.

Bivugwa ko iyi sambu, Mukeshimana yayiguze mu 2008, ayiguriye uwitwa Mukandekezi Ildegarde, wari warayihawe na nyina.

Amakuru avuga ko Mukandekezi yari mushiki w’interahamwe yitwaga Harerimana Bonaventure, wari umwarimu mu ishuri ribanza rya Shangi ndetse akaba yari ufite bariyeri yiciweho Abatutsi, bigakekwa ko ari we wacukuye icyobo iyo mibiri yabonetsemo.

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Shangi, Ndinzumukiza Eric, yabwiye itangazamakuru ko abakozi ba Mukeshimana Valens, ubwo bacukuraga itaka tariki 20 Gicurasi 2025, bageze kuri metero imwe gusa bacukura bahise babona imubiri, bahita batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’iza Ibuka, zijyayo.

Mu guhanahana amakuru hanakurikijwe bariyeri yari iri ku muhanda imbere y’aho bawubonye, bemeza ko ari uw’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku tariki 21 Gicurasi 2025, abaturage b’Umudugudu wa Taba, nabo bazindutse bacukura aho hantu ngo barebe ko nta yindi miribi ihari.

Ati: “Barahazindukiye bacukuye n’ubundi muri icyo cyobo bahabona indi mibiri ibiri, umwe muri iyo mibiri ba nyirayo baramenyekana, basanga ari uw’umusore wari ufite imyaka 9 wahiciwe ari kumwe na mushiki we na muramu we wari uvuye kubareba kuri Kiliziya ya Shangi ngo abahishe kuko we atahigwaga, bayigezeho, uwo musore, arahicirwa, n’umugore bicanye n’umwana we ariko ba nyira yo ntibaramenyekana.

Uwitwa Nyirarukundo Consolée mushiki wa nyakwigendera bari kumwe kuri iyo bariyeri, yavuze ko nyuma yo kubona ibimenyetso byose, yasanze uwo mubiri ari uwa musaza we wishwe icyo gihe.

Avuga ko Jenoside igitangira basenyewe, bahungira mu baturanyi bahaburira amahoro, bahungira kuri Kiliziya ya Shangi. Aho i Shangi abonye bibasiye abagabo n’abahungu ashaka ikanzu ayambika uwo musaza we kuko abahungu benshi barokokeye kuri iyi kiliziya ari abambitswe amakanzu abicanyi bakajya babitiranya n’abakobwa bakabareka.

Ati “Namwambitse agakanzu n’agapira k’imbeho k’agatiriningi nambaraga, umugabo wa mukuru wanjye utarahigwaga aza kutureba ngo ajye kuduhisha, avuga ko atujyana twembi abandi bavandimwe banjye akazaza kubatwara nyuma kuko bitari kumworohera kudutwara twese.”

Kumenyekana kw’iyi mibiri byaturutse ku kuba Nyirarukundo yarabonye agace k’iyo kanzu n’itiriningi yari yamwambitse, n’uduce tw’imyenda uwo mubyeyi n’akana ke bari bambaye.

Yongeyeho ko yashimishijwe no kubona umubiri wa musaza we, ukurikira iya se na nyina yabonye bari bayizingazingiye mu mwenda bayita mu mugezi nyuma yo kubicira muri kiliziya ya Shangi.

Iyo mibiri yabonetse ku munsi ukurikira uwo gushyingura umukecuru Nyirangirimana Thérèsie na we wari wararokotse Jenoside wo muri ako Kagari wishwe n’abataramenyekana.

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Shangi Ndinzumukiza Eric, we avuga ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwigaragaza muri aka gace.

Ati’’ Nka Ibuka tubona ari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwigaragaza muri uyu Murenge, aho uretse kwica abarokotse Jenoside, abafunguwe bayikoze bakomeje kwinangira gutanga amakuru y’aho bajugunye imibiri y’abacu, tugasaba Leta kubihagurukira ntibakomeze kudutoneka ako kageni.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, we yavuze ko iyo mibiri yabonetse iri gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro igihe inzego zose bireba zizumvikana.

Yanasabye abafite amakuru y’aho imibiri itaraboneka iherereye kuyatanga, ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Muri Nyamasheke habonetse imibiri itatu y’abishwe muri Jenoside

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *