Kigali: Abanyamahanga batatu bafunzwe bazira ubucuruzi bw’amafaranga butemewe

Kigali: Abanyamahanga batatu bafunzwe bazira ubucuruzi bw’amafaranga butemewe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo batatu b’abanyamahanga bakurikiranyweho ubucuruzi bw’amafaranga butemewe, nubwo ubwenegihugu bwabo butatangajwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry,ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru wagize ati “Nibyo koko twafashe abagabo batatu b’abanyamahanga, bakoraga ibikorwa byo gucuruza amafaranga bya ‘Cryptocurrency’ hifashishijwe urubuga rwa ‘Binance’, bakoresha USDT.”

Yakomeje avuga ko uburyo aba bantu bakoresha ari ubw’ikoranabuhanga aho basaba abantu ko bashora amafaranga, babizeza kubungukira.

Yongeyeho ko nubwo iperereza rigikomeje, iry’ibanze ryagaragaje ko abantu barenga 71 ari bo bari bamaze gushoramo arenga miliyoni 10 Frw.

Ati “Tukimenya ko hari abantu bari gushishikariza abandi gushoramo amafaranga babizeza inyungu z’umurengera, twatangiye iperereza, hanyuma abo bagabo batatu barafatwa, yewe twanabafashe bari kugerageza gutoroka.”

Yakomeje avuga ko ubwo aba banyamahanga bamenyaga ko bari gukorwaho iperereza bahise bafunga ‘system’ yabo bahita batangira gutegura gahunda zo gutoroka.

Yongeyeho ko nyuma y’uko batawe muri yombi bemeye icyaha banemera gusubiza amafaranga y’abari bashoyemo.

Dr. Murangira yaboneyeho gusaba abantu bari barashoye muri iyi sosiyete ko bakwigaragaza bagafashwa kubikuza amafaranga yabo, ubona atabasha kuyabikuza akajya ku biro bikuru bya RIB agafashwa gusubirana ayo yashoye mbere ko system bakoreshaga yifunga.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *