Intumwa za AFC/M23 zavuye mu biganiro bya Doha

Ihuriro rya politiki n’umutwe wa gisirikare AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryafashe icyemezo cyo gukura intumwa zaryo mu biganiro by’amahoro bya Doha.
Izi ntumwa zari ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, zari zageze i Doha mu ntangiriro za Gicurasi 2025, aho zari mu biganiro na Leta ya Kinshasa.
Mbonimpa n’itsinda rye bari muri ibi biganiro, basubiye i Goma mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma y’uko bahamagawe n’ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23.
Nubwo nta ruhande ruremeza impamvu nyayo y’iki cyemezo, biravugwa ko ibiganiro byakomwe mu nkokora n’ubwumvikane buke ku ngingo z’ingenzi, zirimo izo kubaka icyizere hagati y’impande zombi, intambwe ifatwa nk’iy’ingenzi mu rugendo rwo kugera ku masezerano y’amahoro arambye.
Mu biganiro byabaye, AFC/M23 yasabwaga gusohoka mu bice igenzura mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwayo bwo kugana ku mahoro. Mu ntangiriro za Mata, iri huriro ryavuye i Walikale n’ahandi mu nkengero z’uwo mujyi.
Ku ruhande rwa, AFC/M23 yagejeje kuri Leta ya Kinshasa urutonde rw’abantu 700 ivuga ko bafunzwe bazira gukekwaho gukorana n’iryo huriro, iyisaba kubarekura. Guverinoma mu gusubiza yafunguye batanu gusa, kandi nabo batari ku rutonde yashyikirijwe.
Ku wa 15 Gicurasi, ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko Qatar yari ifite ikizere ko impande zombi zari kugera ku masezerano y’ibanze ku wa 10 Gicurasi, ariko ntibyashoboka, biza gutuma ibiganiro bikomeza.
Mu byagaragazaga ko nta buvumvikane buri kuboneka, AFC/M23 yakomeje ibikorwa bya gisirikare, ndetse bivugwa ko ishaka gufata umujyi wa Pinga uri muri Walikale.
Ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa nayo yaje kugira uruhare mu gutuma ibiganiro bidakomeza ndetse ngo bitange umusaruro, nyuma y’uko umutwe wa Wazalendo ushyigikiwe na Leta, ugabye ibitero kuri AFC/M23.