Karongi: Batewe impungenge n’imbwa z’agasozi zibarira amatungo

Abatuye mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, baravuga ko babangamiwe cyane n’imbwa z’inyagasozi ziri kubarira amatungo zikayica.
Aba baturage bavuga ko ibi byiyongereye muri ibi byumweru bibiri.
Bavuga ko izi mbwa zibarira amatungo aho amwe ziyasanga mu biraro, andi zikayasanga aho aziritse ku gasozi, bakaboneraho gusaba ko zicwa kuko rimwe na rimwe zibarira abana iyo bagiye kwiga.
Ibi babitangarije itangazamakuru nyuma y’uko mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Mubuga, umuturage witwa Sinabubariraga Charles yaziritse ihene ebyiri ku irembo ry’urugo rwe, aza gusanga imwe zirikuyirya zanayikuyemo ibyo mu nda gusa azambura indi na yo zari zatangiye kuyegera ngo ziyice.
Yagize ati “Ni bwo nari nkizizirika mu gitondo, igihe ninjiye mu nzu, numva zirahebeba cyane nk’izitewe n’ikintu, nsohotse imbwa zinyikanze ziriruka, ndebye nsanga imwe zimaze kuyica zayitoboye ziri kuyikuramo ibyo mu nda, n’indi zitangiye kuyigera amajanja, yo nyizamururaho ziriruka.’’
Undi muturage yagize ati “Twagerageje kuzirukaho ngo tuzice ziraducika, zicikira mu mashyamba, turacyari kuzihiga, ariko dufite impungenge zikomeye cyane z’abana bacu bazindukira ku mashuri bagataha nimugoroba, ko hari uwazazigwamo kuko zikunda gutegera aho ziba zihishe, zikamurya, cyangwa nk’abajya gutashya mu mashyamba batazibonye.”
Yakomeje agira ati “Ubuyobozi budufashije zikicwa twatekana kuko ziragaragara ari nyinshi, n’uwazishoramo ari umwe ngo agiye kuzirukana zamugarukana zikaba zamugirira nabi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Kuzabaganwa Vedaste, avuga ko impungenge z’abaturage zifite ishingiro, kuko muri ibi byumweru bibiri gusa bishize zimaze kurya ihene eshatu n’ingurube imwe.
Ati “Impungenge zabo zirumvikana kuko muri ibi byumweru 2 gusa zimaze kurya ihene 3 n’ingurube, zirimo ihene zasanze mu kiraro.”
Yakomeje agira ati ” Ku bufatanye n’abaturage, mbere hari hishwe eshatu, n’ubu tukaba dufite ingamba zo kuzihiga tukazica igihe twazibona kuko dukeka ko zihisha mu mashyamba ziburiramo iyo abaturage bazirutseho.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda kuzirika amatungo ku gasozi.
Uyu muyobozi yongeyeho ko ibisigazwa by’amatungo izo mbwa zishe, atabwa kugira ngo hatagira umuturahe uyarya bikamuviramo ingaruka zirimo n’urupfu, kuko izo mbwa ziba zidakingiye, zishobora kuba zifitemo indwara zakwica uriye izo nyama.