U Rwanda rugiye kunguka uruganda rw’isukari ruzatunganya toni 6000 ku mwaka

Ubuyobozi bw’Uruganda rukora isukari mu Rwanda, Kabuye Sugar Works, bwatangaje ko hari umushinga bari kuganiraho na Leta uzasiga hubatswe uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 6000 ku mwaka.
Gahunda y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere irimo ibyerekeye guteza imbere inganda zikorera ibintu bitandukanye mu Rwanda bikagurishwa ku isoko ry’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, bikazakorwa Leta ishyigikira abikorera ngo bashobore gukora iryo shoramari.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere y’Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye, Rwibasira Joel, yavuze ko mu rugendo rwo gufasha u Rwanda kubona isukari bidasabye kuyitumiza hanze, bahaye Leta umushinga wo kubaka uruganda rw’isukari runini mu Burasirazuba.
Uyu mushinga mugari uzakorwa na Madhvani Group isanzwe ifite uruganda rukumbi rukora isukari mu Rwanda, rukazuzura rutwaye abarirwa muri miliyoni 120$, hatabariwemo ubutaka buzubakwaho.
Rwibasira ati “Hari inyigo yakozwe i Nyagatare, hari iyabaye Ndego, Nasho muri za Kayonza na Kirehe, Leta iri kureba ko twabona ubutaka kuko urwo ruganda ni runini cyane. Ni uruganda ruzakora isukari, ethanol, umuriro, molases yo kugaburira amatungo, byose bikaba birimo.”
Madhvani Group izwiho gukora isukari muri Uganda kuko uruganda rwa Kakira Sugar Works rusya toni 4000 z’ibisheke ku munsi.
Rwibasira yashimangiye ko bagendeye ku bunararibonye bw’imyaka irenga 100 bafite mu gukora isukari, umushinga w’uruganda rushya bateganya wizwe neza ku buryo igisigaye ari uko Leta ivuga ngo “ubutaka burava he? Turahinga he? Uruganda rurajya he?”
Yashimangiye ko batanze ibishushanyo bitandukanye birimo icya Karangazi na Ndego ku buryo mu gihe kiri imbere uruganda rushobora gutangira kubakwa.
Ati “Harimo ibikorwa byo kuhira no gukora uruganda, imashini ukazishyiramo zigakora zose.”
Uru ruganda rushya ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora toni zirenga 6000 ku mwaka, bivuze ko isoko ry’u Rwanda bazaba bashobora kurihaza ku rugero rwa 70%.
Ati “Icyiza navuga ni uko ubu Leta na yo ikeneye isukari, ejo bundi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda batubwiye ko igisheke cyagiye mu bihingwa Leta ishyizemo imbaraga kugira ngo bazamure isukari kuko twinjiza mu gihugu isukari nyinshi cyane.”
Biteganyijwe ko mu gihe baba babonye ubutaka bwo kubakaho uruganda no guhinga ibisheke, byazatwara imyaka iri hagati y’itatu n’ine rukaba rwatangiye gushyira isukari ku isoko ry’u Rwanda.
Ati “Harimo guhinga ibisheke, kubaka uruganda; imyaka itatu byaba birangiye kuko iyo ugiye kubaka bijyana no guhinga. Biragendana kugira ngo bizajye kurangira umusaruro habonetse umusaruro w’ibisheke.”
Uruganda rwa Kabuye Sugar Works rukora kuri 75%
Rwibasira yavuze ko buri mwaka bakora amezi 10 n’iminsi mike, andi abiri bakayakoresha mu gusana no gusukura imashini mu buryo bwihariye kugira ngo bakore isukari babizi neza ko nta kibazo kirimo.
Uru ruganda rwasubukuye imirimo yo gukora isukari ku wa 6 Kamena 2025 rufite ubushobozi bwo gusya toni 600 z’ibisheke ku munsi ariko rusya toni zirenga 450 ku munsi, bingana na 75% kubera ibisheke bidahagije.
Toni imwe y’ibisheke iyo babiseye ishobora kuvamo ibilo 80 by’isukari. Rukoresha ibisheke bihinze kuri hegitari 3000, zirimo 60% z’abaturage bo mu turere icyenda turimo Gasabo, Rulindo, Gicumbi, Bugesera, Gakenke n’ahandi mu gihe 40% bihinze ku butaka bw’uruganda.
Rwibasira yashimangiye ko bisaba nibura amezi ari hagati ya 12 na 14 ngo imbuto y’ibisheke bahaye abaturage ibe ivuyemo ibishobora gukorwamo isukari.
Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rukora toni ibihumbi 17 [z’isukari] ku mwaka. Rwatangiye gukora mu 1967 rusya toni 50 z’ibisheke ku munsi, rwagura ibikorwa mu bihe bitandukanye kugeza ubu rusya toni 600 z’ibisheke.
Kugeza ubu uru ruganda rukoresha abakozi barenga 540 mu gihe habariwemo abakora ubuhinzi bw’ibisheke n’ababisarura barenga 5000.