Kicukiro: Ukekwaho ubujura yarashwe azira gushaka gutema umupolisi

Kicukiro: Ukekwaho ubujura yarashwe azira gushaka gutema umupolisi

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yarashe umuntu ukekwaho ubujura nyuma y’uko yari ashatse gutema umupolisi.

Ibi byabaye ahagana Saa munani z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Umujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, aho yavuze ko nyakwigendera yarasiwe mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe.

Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, yambwiye Rotorovizeri, ko Polisi ikorera mu Murenge wa Kanombe yahurujwe n’irondo ry’umwuga ibwirwa ko hari umuturage witwa Munyemana Léopold w’imyaka 59 watabaje avuga ko abajura barimo kumucukurira inzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire yagize ati: “Abapolisi bari mu kazi bacunga umutekano bahise bajyayo bahageze basanga abajura batatu bari gucukura inzu y’uwo muturage, babiri bariruka undi umwe afata umupanga agiye gutema umupolisi mugenzi we ahita amurasa, uwo mujura yari afite icyuma n’ umuhoro na ferabeto.”

Yongeyeho ko ukekwaho ubujura nta cyangombwa kimuranga yasanganywe ahubwo ko yasanganywe iby’undi muntu.

Ati: “Ibyangombwa twasanganye ukekwaho ubujura, byarimo ikarita y’akazi y’uwitwa Niyomugabo Léandre ukora kuri TV10, ikarita ya Ecobank, na Equity, irangamuntu, permit, visa card na telephone bya Niyomugabo.”

CIP Gahonzire yakomeje avuga ko Polisi yahagurukiye abajura biba bacukuye inzu n’ abatega abantu bakabambura ibyabo rimwe na rimwe bakabakomeretsa ndetse anashimangira ko batazihanganirwa.

Ati: “Abajura bibira mu matsinda ugasanga bamwe birirwa bashaka amakuru y’aho bari bwibe, bamwe baba bigize abakarani bagatwara imizigo bayigeza mu rugo bakaneka uko bari buhibe, abaturage barasabwa kwitondera bene abo.”

Yashimangiye ko Polisi yahagurukiye abajura biba iby’abandi yongeraho ko abajura biba bacukuye inzu, abatega abantu bakabambura ibyabo rimwe na rimwe bakabakomeretsa batazihanganirwa.

Polisi ukorera mu Mujyi wa Kigali, yemeza ko abajura bibira mu matsinda ndetse ugasanga bamwe birirwa bashaka amakuru y’aho bari bwibe ku buryo bamwe baba bigize abakarani bagatwara imizigo bayigeza mu rugo bakaneka uko bari buhibe,ibonerago bantu gusaba abaturage kwitondera bene abo bantu.

Umurambo wa Nyakwigendera,wo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe mbere yo gushyingura.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *