Gatsibo: Umurambo w’umugabo wasanzwe ku muhanda

Gatsibo: Umurambo w’umugabo wasanzwe ku muhanda

Umugabo w’imyaka 40 wari umukarani mu Karere ka Gatsibo, umurambo we wasanzwe ku muhanda bikekwa ko yaba yishwe.

Uyu murambo wagaragaye mu Kagari la Kanyagese mu Murenge wa Rugarama kuwa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025.

Umwe mu baturage wabonye uyu murambo yavuze ko uyu mugabo yari asanzwe ari umukarani ariko ko abaturage banamukekagaho kuba umujura kuko ngo hari ibintu byinshi bakundaga kubura bakabimushinja.

Ati “ Niba yishwe ntabwo tubizi, niba wenda yishwe no kutaruhuka ntabwo tubizi gusa twumvise ko umurambo we wabonywe ku muhanda.’’

Inzego z’umutekano zo zivuga ko zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yemereye itangazabwiye ko koko umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ku muhanda ndetse ashimangira ko inzego z’umutekano zahise zitangiza iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Yagize ati “Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro ubu igikurikiye ni uko RIB yahise itangira iperereza, ikizavamo nicyo kizagaragaza icyamwishe. Nta bikomere yagaragazaga ku mubiri uretse ibikomere bike yari afite ku kibuno ibindi reka tubiharire iperereza.’’

SP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage kugira uruhare mu kwirindira umutekano banatanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano. Yavuze ko Polisi itazareberera abakora ibikorwa by’urugomo cyangwa abakora ibyaha binyuranye.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *