Dabijou yeruye avuga uko yafungishijwe n’uwari umukunzi we mushya

Munezero Rosine uzwi nka Dabijou mu myidagaduro yo mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze buri kimwe mu byo yakorewe n’umuherwe Jimal Rohosafi wari umukunzi we mu gihe gito gitambutse.
Uyu mukobwa avuga ko Jimal batandukanye nta nkuru nyuma y’uko yamuhindutse akajya amuhoza ku nkeke ndetse akaza no kumwima itike imugarura mu Rwanda, yari yamwemereye.
Mu mashusho yuzuye amarangamutima Dabijou yashyize hanze, yasobanuye uko Jimal yamwirukanye mu nzu ye iherereye Kileleshwa muri Nairobi, “nk’imbwa” nyuma y’uko urukundo rwabo rugeze ku ndunduro.
Dabijou kandi avuga ko Jimal yari yaramusezeranyije ko azamwishyurira itike y’indege imusubiza i Kigali, gusa nyuma akaza kumuhinduka ntayimuhe.
Nyuma y’ibi kandi Dabijou avuga ko uyu wari umukunzi we Jimal, yakoresheje ububasha afite mu nzego z’umutekano nka polisi kugira ngo amufungishe, amushinja ibinyoma byo gukubita umuntu ukora isuku mu rugo rwe.
Djibaou avuga ko yafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kileleshwa, aho Jimal yaje amuzaniye isakoshi ye, ayimuterera mu cyumba afungiwemo, anamubwira ko byose birangiye hagati yabo. Nyuma yaho, Djibaou yaje kwirukanwa muri Kenya mu buryo avuga ko budafututse.