Nyamirambo: Umuzunguzayi yapfiriye mu mpanuka

Nyamirambo: Umuzunguzayi yapfiriye mu mpanuka

Mu kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Nyamirambo,Akarere ka Nyarugenge habereye impanuka y’imodoka yagonze umumotari n’umuzunguzayi witwa Mukakabana mu buryo bukomeye ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka y’iyi modoka yo mu bwoko bwa Hilux, yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025.

Iyi modoka yari itwawe n’umushoferi n’uwitwa Kavumbi Alphonse w’imyaka 64 ikaba yagonze umumotari witwa Niyonkuru mu buryo bukomeye ihita ikomeza igonga n’umugore w”umuzungazayi we ahita apfa.

Iyi mpanuka ikimara kuba imodoka y’ imbangukiragutabara yahise ihagera ijyana uwo mu motari Ku Bitaro bya Kigali bya

CHUK kugira ngo akomeze kwitabwaho mu gihe imodoka ya Polisi yo yahise itwara umurambo wa nyakwigendera.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *