Intambara ya Israel na Iran haba harimo ukuboko kwa Donald Trump?

Intambara ya Israel na Iran haba harimo ukuboko kwa Donald Trump?

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, akomeje kwerekana ukuboko kwe mu bibazo bya Israel na Iran, nyamara yaravugaga ko atifuza kwinjira mu bibazo by’intambara.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati ” Iran ntigomba gutunga intwaro za kirimbuzi. Nabivuze inshuro nyinshi, kandi mbisubiyemo!”

Muri ubu butumwa bwe kandi yashimangiye ko abatuye i Tehran muri Iran bakwiye kuhava igitaraganya. Yagize ati “Buri wese akwiye kuva i Tehran by’ako kanya.”

Kuva Israel yatangira kurasa kuri Iran nayo ikayisubiza, Perezida Trump yakomeje kumvikana avuga ko Iran ikwiye gusinya amasezerano ayibuza gutunga intwaro za kirimbuzi, bitaba ibyo ikazabona akaga kayibaho.

Nyuma y’uko Trump avuze ibi, abategetsi ba Israel bakorana bya hafi, batangaje ko abaturage ba Iran bakwiye kuva ahantu hose hegereye ibikorwaremezo bya Leta mu Mujyi wa Tehran, kuko isaha n’isaha hashobora kuraswaho bitunguranye.

Trump kandi yanenze Iran ko yananiwe gusinya amasezerano ajyanye no kugenzura ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi zayo, ibyari mu biganiro hagati y’Amerika n’iki gihugu.

Irasana hagati ya Israel na Iran rigeze ku munsi wa gatanu. Mu ijoro ryo ku wa Mbere, Iran yarashe ibisasu byinshi muri Israel, n’ubwo kugeza ubu hataramenyekana neza niba hari abantu bapfuye cyangwa ngo bakomerekere muri ibyo bitero.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabye Leta ya Washington gutanga ubufasha kuri Israel, avuga ko niba Iran yagaba ibitero i Tel Aviv uyu munsi, ejo hashobora kuba ari i Washington.

Mu gihe ibihugu bya Israel na Iran bikomeje kurasana ubutitsa, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje kwerekana ko ashyigikiye Israel ndetse ashaka ko Iran itazigera itunga intwaro za kirimbuzi.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *