Afurika y’epfo ishobora guhigika u Rwanda mu kwakira Formula 1 ya 2027

Iki gihugu cya Afurika y’epfo gishobora guhigika u Rwanda mu kwakira Formula 1 ya 2027 nyuma yo gusurwa.
Isiganwa mpuzamahanga rya Formula 1 (F1) riri mu nzira igana mu kugaruka muri Afurika, nyuma y’uko FIA (Fédération Internationale de l’Automobile) yemeje igishushanyo mbonera cyo kuvugurura ahakinirwa aya marushanwa mu gihugu cy’Afurika y’epfo ahazwi nka Kyalami, mu rwego rwo kuyigeza ku rwego rwa “Grade 1”, rufasha kwakira amarushanwa ya F1.
Kyalami, iri hafi y’umujyi wa Johannesburg, ni urubuga rwakira amarushanwa rufite “Grade 2” kugeza ubu. Rwakiriye Grand Prix ya Afurika y’Epfo inshuro 21 kuva mu 1967 kugeza mu 1993. Ariko kuva ubwo, Afurika yacitse ku isiganwa rya F1, nubwo buri gihe humvikanye ibihuha by’uko ryagaruka.
Kyalami yatangiye gahunda yo kuvugurura aharushanirwa, kugira ngo ihabwe Grade 1. Bashyizeho ubufatanye n’ikigo Apex Circuit Design kugira ngo gitegure inzira zose zo kuzamura urwego aharushanirwa. Iyo gahunda iramutse igendanye n’igihe, Kyalami ishobora kwakira F1 bwa mbere mu 2027.
U Rwanda narwo bivugwa ko rufite amahirwe ariko bisa nkaho igihugu cy’Afurika y’epfo cyabyivanzemo ndetse Formula One bashobora no kuyihaba bakayakira bijyanye n’ibimenyetso biri kugaragara.
Iki no mu minsi ishize cyagarutsweho cyane ubwo igihugu cya Marocco cyemeraga umushinga w’asaga Milliyari 1.2 z’amadorari mu kwitegura Formula 1 kuko nacyo cyifuza kuryakira.
Kugeza ubu Afurika Y’epfo niyo ifite amahirwe menshi bijyanye n’ibitangazwa na bamwe mu bayobozi muri iki gihugu.
Gayton McKenzie, Minisitiri wa Siporo wa Afurika y’Epfo, mu minsi ishize yatangaje ko yashyizeho komite nshya igamije kugarura F1. Yahuye n’abayobozi bakuru ba F1 na FIA barimo Mohammed Ben Sulayem na Stefano Domenicali. David Coulthard, wabaye umukinnyi ukomeye muri F1, nawe yasuye Kyalami muri 2024 ubwo yatwaraga imodoka ya Red Bull (RB7) muri demo run anemeza ko circuit imeze neza ku rugero rwa F1.