Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zakoranye inama ijyanye n’umutekano

Abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abo mu za Uganda (UPDF) bahuriye mu nama y’iminsi itatu mu Karere ka Nyagatare, igamije kwiga ku ishusho y’umutekano, gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abaturiye imipaka no gukaza umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 18 Kamena 2025 ndetse bikaba biteganyijwe ko izarangira ku wa 20 Kamena.
Uruhande rw’u Rwanda ruhagarariwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu muri RDF, Brig Gen Pascal Muhizi, mu gihe Uganda yo ihagarariwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri, Maj Gen Paul Muhanguzi.
Ni nama yitabiriwe kandi n’umuyobozi ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, Col Emmanuel Ruzindana, ndetse na Brig Gen Emmanuel Shilling, ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya Gatanu ingabo z’ibihugu byombi zihurira muri iyi nama izwi nka “Proximity commanders Meeting”. Igamije gusuzuma uko umutekano w’ibi bihugu uhagaze, gukemura ibibazo by’abaturage no gukomeza umutekano ku mupaka uhuza ibi bihugu.
Bimwe mu byagarutsweho ku mpande zombi harimo ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama iheruka, cyane cyane kurwanya ibikorwa binyuranyije n’amategeko ku mupaka no gukumira ibibazo bishya bishobora guhungabanya umutekano.
Brig Gen Pascal Muhizi yashimiye intumwa z’igisirikare cya Uganda, avuga ko kwitabira iyi nama ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’impande zombi.
Brig Gen Muhizi yagaragaje ko ubwitange bw’abayobozi b’ingabo zegereye ku mupaka bugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano w’akarere no guteza imbere ubufatanye.
Yavuze ko umutekano ku mupaka n’akarere muri rusange ari inshingano rusange isaba ubufatanye buhoraho, atari ibikorwa by’uruhande rumwe. Yongeyeho ko RDF na UPDF berekanye ko guhuriza hamwe amakuru n’imikoranire y’ingabo bitanga umusaruro ushingiye ku kwizerana.
Maj Gen Paul Muhanguzi uharariye UPDF yashimiye RDF, by’umwihariko Brig Gen Muhizi n’itsinda rye, ku bwo gushyigikira imikoranire. Agaragaza ko izi nama zagiye zitanga umusaruro mu gusangira amakuru y’ubutasi, gutegura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho no gushyira mu bikorwa gahunda zizamura imibereho myiza y’abaturage batuye hafi y’umupaka.
Yagize ati “Igihe cyose tugamije iterambere ry’abaturage bacu batuye ku mipaka, twiyemeje gukomeza gukurikiza icyerekezo cy’Abakuru b’Ibihugu byacu n’inama zitangwa n’abayobora Ingabo zacu.”
Izi ntumwa kandi zagiriye uruzinduko ku cyicaro cy’akarere ka Nyagatare, aho zakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague.
Matsiko Gonzague yashimye iyi nama, avuga ko ifasha mu gukemura ibibazo rusange byo ku mupaka no gushimangira ubufatanye bw’abaturage b’ibihugu byombi, cyane cyane mu iterambere ry’imibereho myiza yabo.
Biteganyijwe ko izi ntumwa zizasura Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu iri ku Mulindi w’Intwari, mu Karere ka Gicumbi.