Rutsiro: Umugabo w’imyaka 53 yuriye igiti cy’ipera arahanuka arapfa

Rutsiro: Umugabo w’imyaka 53 yuriye igiti cy’ipera arahanuka arapfa

Dusangeyesu Joseph w’imyaka 53, wo mu Kagari ka Gaboro mu Mirenge Musasa,Akarere ka Rutsiro yuriye igiti agiye guca amapera, arahanuka ahita apfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwangombwa mu Murenge wa Musasa, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yavuze ko umurambo wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Musasa.

Ati “Nibyo koko Dusangeyezu yuriye igiti cy’ipera kiri iwe mu rugo agiye guca amapera arahanuka yikubita hasi arapfa.”

Bivugwa ko umugore we witwa Mukashema Marie ari we wabonye umugabo ahanuka muri icyo giti yihutira guhuruza umuturanyi, kuko yibwiraga ko yavunitse ariko barebye basanga yapfuye.

Umurambo wahise ujyanwa mu buruhikiro bw’Ikigo nderabuzima cya Musasa.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *