Perezida Museveni yanenze impande zombi hagati ya Iran, Israel na Amerika

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ku mugaragaro ibitekerezo bye ku ntambara iri hagati ya Israel na Iran, ashinja impande zombi hamwe n’ababashyigikiye kuzamura umwuka w’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati, anasaba ko hasubirwaho politiki ishingiye ku nyungu z’ukuri n’ubwumvikane.
Mu itangazo ryo ku wa 24 Kamena 2025, Museveni, unayoboye Umuryango w’Ibihugu bitabogama (NAM) kugeza mu 2027, yashyize abantu mu byiciro bine abita “abakoze amakosa” bagize uruhare mu gutera iyo ntambara, barimo abanya-Iran bakomeye ku mahame ya kisilamu, abayobozi ba Israel batemera amahoro, abanyaburayi n’abanyamerika bashaka ibyo kuyobora ibindi bihugu, ndetse n’abashyigikiye ibikorwa bya gisirikare mu mahanga.
Mu gusubiza Ambasaderi wa Iran muri Uganda wari wanenze Uganda kubera kutagira icyo ivuga kuri iyo ntambara, Museveni yavuze ko Uganda itari yatanga umwanya ku bitekerezo byayo kubera uburemere bw’umubano mwiza Kampala ifitanye n’impande zombi, yaba Israel na Iran.
Museveni, w’imyaka 80 umaze hafi imyaka 40 ku butegetsi kuva mu 1986, yabanje kunenga abanya-Iran bakomeye ku mahame ya kisilamu, avuga ko guhakana kwabo ku burenganzira bwa Israel bwo kubaho muri icyo gice bwubakiye ku makosa yabayeho mu mateka n’iyobokamana.
Ati “Nababwiye ko hakurikijwe Bibiliya, Israel ari iyo muri kiriya gice. Umuryango w’Abibumbye wakoze neza utandukanya Palestina ikaba ibihugu bibiri. Abarabu n’abanya-Iran banze icyo cyemezo cy’amateka ni bo bakoze nabi.”
Itsinda rya kabiri Museveni agaya ni abayobozi ba Israel, banze imibanire y’ibihugu bibiri ndetse bakirengagiza uburenganzira bw’Abanyapalestina. Yagize ati “Si byo kuvuga ko Abanyapalestina batagomba kuba hariya. Mbese abantu bavuye i Burayi bakajya muri Amerika cyangwa muri Australia imyaka 400 ishize bo byagenzi bite?”, ibi yabigereranyije n’imyumvire ya Idi Amin wirukanye Abahinde muri Uganda mu 1972.
Museveni abandi yise abanyamakosa ni abo mu Burasirazuba bw’Isi, b’abakoloni cyane cyane CIA y’Amerika, abashinja guhirika ku butegetsi Minisitiri w’Intebe wa Iran, Mohammad Mosaddegh, mu 1953, bagamije kwigarurira peteroli ya Iran.
Yagize ati “Ni bo bateje umujinya wabyaye ubutegetsi bw’impinduramatwara muri Iran. Byarantangaje ko batazi amateka yabo akaba ari njye uyabibutsa ku bw’Abaperesi n’Abamedi bavugwa muri Bibiliya.”
Museveni yanenze n’ibikorwa bya gisirikare, cyane cyane ibitegurwa n’amahanga, avuga ko imbaraga za gisirikare ntacyo zikemura ahubwo zibyara ingaruka mbi. Ati: “Gukoresha imbaraga z’amahanga si igisubizo; ahubwo bituma habaho gusubiranamo no kwihorera. Muzabaze ubwami bwa Austro-Hongrie, mubaze ibihugu 14 byagerageje gusenya Ubumwe bw’Abasoviyeti. Aho biri ubu ni hehe?”
Yasoje avuga ko amahame y’ishyaka rye ari ukutagendera ku ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku bwoko, idini, igitsina, ahubwo bagamije kureba inyungu z’ukuri z’impande zose. Yasabye abantu kwisuzuma neza no gucengera neza bakamenya amateka.