Kenya: Imyigaragambyo y’abadashaka Perezida Ruto yongeye kuba

Kenya: Imyigaragambyo y’abadashaka Perezida Ruto yongeye kuba

Umwaka urashize abiganjemo urubyiruko ruzwi nka Gen-Z muri Kenya, biraye mu mihanda ya Nairobi ndetse n’utundi duce muri Kenya, mu myigaragambyo isaba ko habaho impinduka mu gihugu ndetse Perezida William Ruto akaba yakwegura.

Mu mpeshyi y’umwaka wa 2024, nibwo urubyiruko rwo muri Kenya rwatangije imyigaragambyo basaba ko habaho impinduka mu gihugu zirimo kugabanya imisoro ndetse bamwe bakumvikana basaba ko Perezida William Ruto yakwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Kenya.

Iyi myigaragambyo yari yarihaye imitwe y’inkuru henshi ku Isi, yaje gufata indi ntera bigeraho uru rubyiruko rwigabiza inteko ishinga amategeko ya Kenya, rurayitwika ndetse bangiza n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye. Bamwe mu bigaragambyaga kandi baje kuhasiga ubuzima ubwo bageragezaga kurwana n’inzego z’umutekano, ibyaje gutera uburakari bagenzi babo basigaye.

Kuri uyu wa 25 Kamena 2025, urubyiruko rwo muri iki gihugu rwongeye kuzindukira mu myidagaduro yari yanahujwe no kwizihiza isabukuru y’iya mbere yabaye mu 2024, igahitana bamwe mu bigaragambyaga.

Polisi ya Kenya, yateye ibyuka biryana mu maso kuri uru rubyiruko rwigaragambya rusaba ko Perezida William Ruto yegura, mu rwego rwo kugerageza kuyihosha ngo idafata indi ntera nk’uko byagenze mu 2024.

Iyi myigaragambyo ya none kandi, yatumye ibikorwa by’ubushabitsi ndetse n’amashuri bihagaragara mu kwirinda ko habaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ihuriro ry’itangazamakuru muri iki gihugu ryamaganye Guverinoma yateye utwatsi ibyo gutara amakuru kuri iyi myigaragambyo yongeye kubura nyuma y’umwaka itangiye.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *