Iran yigambye ko yakubise ahababaza Israel na Amerika

Iran yigambye ko yakubise ahababaza Israel na Amerika

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko igihugu cye cyegukanye intsinzi imbere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel mu ntambara yamaze iminsi 12.

Iyi ntambara yatangiye ku wa 13 Kamena 2025 ubwo Israel yatangiraga kurasa kuri Iran, iyishinja gutegura gahunda yo gukora no gukoresha intwaro za kirimbuzi zo gutera Israel.

Iran yahise isubiza ako kanya, igaba ibitero bya misile ku mijyi ikomeye ya Israel irimo Tel Aviv, Haifa, Bat Yam ndetse na Be’er Sheva.

Ku wa 22 Kamena mu gitondo, Amerika yateye ibigo bitatu bya Iran bitunganyirizwamo Uranium aribyo Fordow, Natanz na Isfahan, igaragaza ko yabisenye bikomeye.

Ku wa 23 Kamena, Perezida Donald Trump yatangaje ko yasabye impande zombi, Israel na Iran, guhagarika imirwano, cyane ko Iran yari imaze kurasa ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Qatar no muri Iraq.

Nyuma y’itangazo ry’agahenge, ku wa 26 Kamena 2025, Ayatollah Khamenei yagaragaye imbere y’abaturage bwa mbere, atangaza ko Iran yatsinze Amerika n’Ubutegetsi bwa Israel.

Yagize ati: “Ndashimira abaturage ku ntsinzi igihugu cyacu cyagize mu guhangana n’Amerika. Amerika yifuje kwinjira mu ntambara ngo ikize Leta y’Abayahudi b’Aba-Sionistes, ariko ntacyo yabashije kugeraho.”

Khamenei yavuze ko Iran yateje igihombo gikomeye Amerika binyuze mu kurasa ku kigo cyayo cya gisirikare cya Al-Udeid giherereye muri Qatar.

Ati: “Repubulika ya Kisilamu yerekanye ubushobozi bwayo, itera igihombo gikomeye Amerika, yangiza Al-Udeid, kimwe mu bigo by’ingenzi bya gisirikare byayo mu karere.”

Yatanze umuburo ko kandi Iran ishobora kugera ku bigo by’Amerika no kubigabaho ibitero igihe cyose bibaye ngombwa, ndetse ko n’undi wese washotorana iki gihugu azishyura igiciro gikomeye.

Mu gihe intambara hagati ya Israel na Iran yakomezaga, Perezida Trump yigeze gutangaza ko bazi aho Ayatollah Khamenei ari, ariko ko nta mugambi bafite wo kumuhitana, ahubwo asaba Iran kwemera gutsindwa.

Ayatollah yavuze ko amagambo nk’ayo atari akwiye kuvugwa n’umukuru w’igihugu nka Amerika.

Ati: “Gusaba Iran kumanika amaboko ni ugutuka igihugu gikomeye nk’iki.”

Yanavuze ko ibitero Amerika yagabye ku nganda za nucléaire ntacyo byagezeho mu by’ukuri.

Ayatollah Khamenei yasoje avuga ko Iran itsinze Amerika na Israel, ndetse igihugu cye kigaragaje ko gishoboye kwirwanaho no guhangana n’abanzi bacyo.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *