Rusizi: Gitifu ushinjwa gufungira abaturage mu kagari yatawe muri yombi

Rusizi: Gitifu ushinjwa gufungira abaturage mu kagari yatawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, Banyangiriki Alphonse wari umaze igihe ashinjwa n’abaturage kubafungira mu Kagari yatawe muri yombi.

Ku wa Kane tariki 26 Kamena 2025, ni bwo iyi nkuru y”itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi yatangiye gucicikana.

Ibi bije nyuma y’aho hari abaturage bo muri aka kagari yayoboraga bari baherutse kumushinja kubafungira mu biro by’akagari kandi abahora ubusa.

Umwe muri aba baturage wari uherutse gufungwa bivugwa ko yari yatemye igiti kigwira ubwatsi bw’urubingo, ahita mufungira mu kagari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yemereye itangazamakuru ko yatawe muri yombi.

Ati “Yego, ari mu bugenzajyaha hari ibyo akekwaho agomba gusobanura”

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, Banyangiriki Alphonse kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *