Nyakabanda:Yatunguye benshi ubwo yaryaga imyenda n’amabuye

Nyakabanda:Yatunguye benshi ubwo yaryaga imyenda n’amabuye

Umugabo witwa Claude uzwi ku kabyiniriro ka Kazungu bivugwa ko yarozwe yatunguye benshi ubwo yaryaga imyenda yari yambaye n’amabuye ndetse n’umukungugu.

Ahagana saa saba z’amanywa yo ku wa Kane tariki ya 26 Kamena 2025, nibwo uyu mugabo bivugwa ko yarozwe na bene wabo kubera ibibazo bishingiye ku mitungo yo mu muryango avukamo yafashwe n’ibintu bidasanzwe atangira gucagagura imyenda yari yambaye no kuyirya.

Bimwe mu byatunguye abaturage bo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge barebaga uyu mugabo n’uburyo nyuma yo kurya imyambaro yari yambaye yahuse atangira kugendera hasi nk’inzoka arya umukungugu n’amabuye byari mu muhanda yari arimo kunyuramo.

Abatuye muri aka gace, babwiye Rotorovizeri ko uyu mugabo bamuzi neza ndetse banashimangira ko yarozwe n’abo mu muryango we kubera imitungo.

Hirwa Yves yagize ati “Baramuroze turabizi twese kuko wumvaga ko yari arimo kuvuga ngo wambabariye ko navuye i Nyakarambi nguhunze amasambu yose nkayagusigira wambabariye koko?”

Undi mugore yagize ati “Turamuzi aritonda ariko iyo bimufashe buri gihe uba usanga avuga ngo wambabariye koko ko ntazongera kugaruka kureba ayo masambu?”

Nyuma y’uko uyu mugabo atangiye guta ubwenge no kurya amabuye ndetse n’imyambaro yari yambaye, abaturage bo muri aka gace kitwa Karabaye bahise bahamagara imodoka y’umutekano yo mu Murenge wa Nyakabanda ihita imujyana ku Kigo Nderabuzima cyo Ku Kabusunzu kugira. ngo bamuhe ubuvuzi bw’ibanze.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *