RIB yataye muri yombi barindwi bagurishaga ubutaka butari ubwabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwagaragaje abantu. barindwi barimo abagabo bane n’abagore batatu rwataye muri yombi, bari bamaze igihe mu bikorwa byo kugurisha ubutaka mu buryo butemewe.
RIB yatangaje ko muri aba bantu barindwi harimo noteri wigenga n’umu-agent w’Irembo ndetse n’umukomisiyoneri w’ubutaka.
Aya makuru yatahuwe n’umwe mu bo bagurishije ubutaka wasabye icyangombwa cyo kubaka agasanga ntibukiri mu mazina ye.
Ibi byatumye uyu muntu atanga ikirego kuri RIB, ikoze iperereza iza guta muri yombi abari bihishe inyuma y’uyu mugambi.
RIB yatangaje ko umuyobozi w’aka gatsiko k’aba bantu barindwi yafashwe arambagiza ikibanza yigize umukiliya agasaba nimero ikiranga (UPI), kugira ngo uwo mukozi w’Irembo amufashe kukibonera icyangombwa no kumenya amazina bwite ya nyiracyo. Nyuma uyu mukozi yamufashaga gukora inyandiko itanga uburenganzira bwo guhagararirwa (Procuration).
Iyo amazina ya nyiracyo yamaraga kuboneka, hakorwaga inyandiko mpimbano itanga uburenganzira bwo guhagararirwa, bagashaka uwo bayiha uzabafasha mu kugurisha ubwo butaka mu izina rya nyirabwo. Nyuma, ya nyandiko bakayijyana kwa noteri wigenga akemeza ko ari iy’umwimerere kandi abibona ko, nyir’ubutaka adahari ndetse n’ibisabwa bituzuye nk’uko amategeko abiteganya.
Muri aba bantu barindwi bafashwe, abagore batatu barimo nibo bandikwagwaho ibibanza n’umuyobozi w’itsinda hanyuma bikagurishwa mu mazina yabo. Aba bagore babaga batoranyijwe n’uyu muyobozi. Bafatiranwaga kuko batagira abagabo kandi bafite abana bakeneye kurera, akabemerera amafaranga igihe ikibanza cyaba cyaguzwe. Aba ni nabo yoherezaga guhura n’abakiliya.
Abakekwa bafashwe bamaze kugurisha ikibanza kimwe gifite agaciro ka 15.000.000 Frw, gusa amakuru avuga ko bari bafite umugambi wo kugurisha n’ibindi.
Aba bantu bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 2 Frw, ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburinganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.
RIB yongeye kwibutsa abagura imitungo itimukanwa kujya bashaka amakuru yuzuye kuri yo mbere yo kwishyura amafaranga yabo mu rwego rwo kwirinda kugura ibyibwe. Iranibutsa abafite imitungo itimukanwa kujya bibuka kureba ko imitungo yabo ikibanditseho.