Bisaba no kumena amarso! Coup d’état muri afurika ikimenyetso cyo kugundira ubutegetsi na politiki mbi ya kiboko

Afurika yamaze kuba isibaniro rya politiki mbi y’ uburyarya, ubugome, ubugambanyi, ihirika n’ihirikwa ku butegetsi Aho bitagisaba ko umuyobozi avaho kuneza. Bigashingirwa ku mibare yo ubwayo yivugira kubera ko abayobozi b’ibihugu bariho aka kanya mu burengerazuba ndetse no muri afurika yo hagati aka kanya higanjemo umubare munini w’abakoze coup d’etat nkaho kuva 2020 kugeza 2025 muri afurika hageragejwe coup d’état 12; umunani murizo zasize abayobozi b’ ibihugu bahindutse mu gihe enye murizo zaburijwemo.
Iyi politiki y’imbaraga na munyumvishirize imaze gutuma abanyafurika benshi baburirwa irengero, yaba abagwa mu nyanja bashaka kujya mu yandi mahanga ndetse n’abapfira mu magereza atandukanye yo muri Afurika. Nta gihugu na kimwe muri afurika gifite imiyoborere abaturage bishimiye ijana kw’ijana, ahatari kugundira ubutegetsi hari ihirikwa ry’ubutegetsi.
Mu mwaka 2020 Nyakanga uwari perezida w’iguhugu cya Mali Ibrahim boubacar keita yahiritswe nabi ku butegetsi abikorewe n’inshuti ye magara, Coleneli Assimi Goita amukura ku butegetsi mu kiswe ubugambanyi ndengakamere. Boubacar Keita yahiritswe ku butegetsi ashinjwa kunyereza umutungo w’iguhugu, gutonesha abo mu muryango we no gukandamiza abaturage kugiran go inyungu ze bwite zigerweho hakiyongeraho ko abarwanyi babajihadisite nabo bari bamaze kuzengereza rubanda, ibyatumye Coloneli Assimi Goita na bagenzi be bafata icyemezo cyo kumukuraho birangira bageze ku ntego zabo ariko n’ubundi ikibazo cya ruswa gikomeza kuvugwa muri Mali.
Mubindi bice by’Afurika nabyo byari mu bimeze nkibyo ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije rubanda Kandi kinagarika imbaga, abayobozi bo munzego zo hejuru n’abasirikare bakomeye babaga barwanira ibyo kurya bishyushye kumeza yabo abandi bameze nk’abicariye inkono ishyushye bagerageza kurengera inyungu zabo no kuguma ku ntebe z’icyubahiro.
Mu kwezi kwa Gicurasi umwaka wakurikiyeho 2021, Coloneli Assimi Goita yakuyeho na none Perezida Bah Ndaw na minisitiri w’intebe Moctar Ouane yari yarimitse nyuma yo guhirika Boubacar Keita bo yabashinjaga ko badaha inzego za gisikare yari ayoboye raporo Kandi ko ibyo barwanyaga birimo ruswa n’karengane bigihari.
Muri uwo mwaka Kandi, nyuma y’urupfu rwa perezida w’iguhugu cya Chad Idriss Deby wagiye ku rugamba, umuhungu we Generali Mahamat Idriss Deby yahise asesa ubutegetsi bwose ubundi ariyimika nka perezida mushya w’igihugu, abikora hatabayeho amatora maze muri Afurika yose hakwirakwira urunturuntu nibwo abanyamashuri ndetse n’abavuga rikijyana muri politiki nyafurika batangiye kuvuga no gutambutsa imbwirwaruhame ziremereye cyane bagaragaza ikibazo Afurika ifite. Porofeseri Lumumba, umunya Kenya uvuga rikijyana nibwo yavugiye munama Nyafurika y’abakuru b’ibihugu muri Ethiopia, Ati” Afurika duhitamo abayobozi babi”. Akomeza avuga ko afurika ikwiye gutoza abakiri bato umuco w’ubunyangamugayo kuko abakuru barenze ihaniro n’igororwa.
Muri nzeri 2021, Perezida Alpha Conde’ wayoboraga Guinea nawe yahiritswe ku butegetsi na Coloneli Mamady Doumbouya. Conde’ yari amaze guhindura itegeko nshinga yari ageze mu gihembwe cya gatatu ari ku butegetsi ashaka kwiyamamaza no kuyobora ku nshuro ya Kane. Si ibyo gusa kuko yanashinjwaga ibirego byerekeranye na ruswa Kandi n’ifaranga ry’ igihugu rimaze guta agaciro muburyo bugaragara coloneli Mamady Doumbouya na bagenzi be bavuze ko icyo bashaka ari ukugarura igihugu mu buzima nyabwo no kunezeza abenegihugu bakavuga ko babikoze nk’impamvu ya demokarasi.
Mu mwaka wa 2021 mu kwezi kawa cumi nabwo Kandi hongeye kubaho icyateye abantu urujijo ubwo minisitiri w’intebe Abdalla Hamodok muri Sudani yakuweho ku mbaraga n’igisirikare kiyobowe na Abdel Fattahh Al-Burhan mu ntambara n’mivurungano hagati y’ingabo za leta n’abasivili, bityo uwari uhagarariye igice cy’abaturage akanayobora muri iyo nkubiri, Hamodok akurwaho na generali Abdel Fattahh Al-Burhan.
Perezida Rock Marc Christian Kabore wa burikina Faso, mu mwaka wa 2022 nawe yatewe Coup d’etat na Paul Henri Sandaogo Damiba amushinza kunanirwa guhangana n’umutwe w’abarwanyi baba jihaditisite ndetse no kunanirwa guhangana n’abazungu b’Abafaransa bayogoje igihugu bakakiba, Colenili Damiba akanavuga ko perezida Christian Kabore afatanya n’abazungu gusahura igihugu ndetse akaba ngo yari afite imitungo myinshi itazwi mu Bufaransa. .
Muri uwo mwaka nyuma y’amezi make cyane Coloneli Damiba wayoboye coup d’etat ya mbere nawe yagerewe mu kebo yagereyemo Rock Marc Christian Kabore, ubwo Kapiteni ukiri muto, Ibrahim Traore yamuhirikaga ku butegetsi. Ibrahim Traore yabikoze avuga ko Damiba adashoboye arwana nk’abasaza rwose ko hakenewe amaraso mashya. Ati “ nubaha uburambe mu kazi bwa Coloneli Damiba ariko ntacyo yatugezaho amaze gusaza pe”. Akomeza avuga ko hakenewemo amaraso mashya mu butegetsi bw’igihugu kugira ngo hakoreshwe urubyiruko.
Kapiteni Traore afata ubutegetsi atyo maze aza azanye impindura matwara, yirukanye Abafaransa nadetse n’izindi ngabo z’Abazungu mu gihugu cye, akora amavugurura mu mashuri ndetse no mu gisirikare atibagiwe no mu mirimo ya leta agafatwa nkumwe mu batanga ikizere mu bayobozi bakomeye.
Muri 2023 nyakanga Niger naho habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ubwo umukuru w’igihugu Mohamed Bazoum nawe yakuweho nabi n’abasirikare bayobowe na Generali Abdruohamane Tchiani kubera ko nawe muri iyo minsi yashakaga gukuraho no kwirukana abasirikare bakomeye, kubafunga abandi bakicwa bivugwa ko impamvu yashakaga kubikora ngo nuko yabonaga umunsi umwe bazamutera Coup d’Etat, hanyuma rero n’abasirikare babimenye mbere binyuze mumunyamabanga wa Perezida Mohamed Bazoum maze avanwa ku butegetsi, ariko bakanavuga ko nawe umutekano w’igihugu yari atakiwushoboye ko ndetse Kandi yanyerezaga umutungo w’iguhugu.
Nyuma yimyaka 56 umuryango we uri ku butegetsi, umukuru w’iguhugu Ali Bongo Ondiba yatangajwe nkuwatsinze amatora ya 2023 muri Gabon bituma itsinda ry’abasirikare bafata icyemezo cyo kumukuraho nyuma y’masaaha make cyane hamenyekanye ibyavuye mu matora.
Coup d’etat yo muri Gabon yahise ishyira umugabane wa afurika kumwanya wa mbere bidasubirwaho mu migabane ijagaraye yubatse nabi mu bijyanye na Politiki, kandi ko ari ahantu bidashoboka ko perezida w’iguhugu runaka ava ku bu tegetsi adakuweho ku mbaraga. Mu ngero nyinshi zirimo n’urugero rw’umukambwe Mugabe Robert wayoboye Zimbambwe imyaka na nyagateke, ukongeraho Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda Kandi benshi ntibatinye no kuvugamo Paul KAGAME uyobora u Rwanda kuva 2003, imyaka 22 ikaba ishize. Ababivuga bagahamya ko muri Afurika nta demokarasi ihaba ko kandi hayoborwa n’abayobozi b’igitugu n’ikiboko.
Mu mwaka wa 2014 Museveni yavugiye kuri radiyo na televisiyo y’iguhugu ko abashaka ko avaho banyura myu ishyamba aho nawe yanyuze afata igihugu. Ati “ nzi uko gufata igihugu bivuna uwumva ashaka kuyobora azace mu ishyamba nange niho nanyuze”. Bigashimangirwa n’uburyo muri iki gihugu kandi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafatwa nabi umunsi ku munsi, birashoboka cyane ko umuhungu we Generali, Muhozi Kaine Rugaba ashobora kuzasimbura se ugeze muzabukuru kumwanya w’umukuru w’iguhugu.
Nki ikimenyetso ndakuka cy’uko muri afurika hakoreshwa imbaraga za gisirikare, iza demokarasi zikirengagizwa mu gushyiraho ubutegetsi no mu miyoborere. Rero kuva 2020 kugeza 2025, Coup d’Etat zindi zaburijwemo muri guinea Bissau 2022, Gambia 2022, Niger 2021, sudani 2021, DRC 2024, Niger 2022, Ethiopia 2019-2022 ndetse na Uganda 2022.
Politiki y’ikiboko na munyumvishirize ikomeje guhabwa intebe bisobanuye ko kuba Perezida muri Afurika bidakunze gushoboka ko umukuru w’iguhugu yavaho neza, bikajyana nuko uvuyeho ari muzima agomba kuba yariyubakiye gereza nziza azafungirwamo umunsi atakiri Perezida cyangwa agacukura Imva nziza yo gushyingurwamo, bituma ubaye perezida w’iguhugu runaka adashaka kurekura. Sisiteme nayo y’imyigishirize muri Afurika itoza abana kwikubira bagakurana umuco wo kuba ba Nyamwigendaho ndetse no gukurura bishyira bigaterwa n’inzara n’ubukene bwo mu mitima no mu mufuka bakurana .
Nubwo bigaragara ko icyo Abakurambere b’Abanyafurika barwaniye kandi bagaharanira kitagezweho nka demokarasi, kwishyira ukizana ndetse n’ubukoloni, hari ikizere ko twubatse inzego zikomeye byose byakemuka, ubwo tukaba dufite amashuri yuje Irene ry’uburezi, inzego zikomeye z’ubukungu, ubuvuzi , Politiki nibindi. Ubwo tukaba tutagicungira ku muntu umwe tuvuga ngo havamo umwe twashira, tukamera nk’ibyo bihugu byo mu Burengerazuba bw’Iisi duhora twigana imibereho yabo.