Trump yatumiye Perezida Kagame na Tshisekedi mu nama i Washington

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, abatumira mu nama izabahuriza i Washington DC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yemeje ko ayo mabaruwa yohererejwe Abakuru b’Ibihugu bombi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro mu cyumweru gishize.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Breibat News, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Perezida Kagame na Tshisekedi bategerejwe mu nama izibanda ku ngamba zo kurushaho guteza imbere amahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yagize ati: “Yego Perezida Trump yandikiye amabaruwa Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi wa RDC, abatumira mu Ngoro ya White House. itariki ntabwo iremezwa, ariko duteganya ko mu nama izabahuza bazashyira umukono ku nyandiko zunganira amasezerano twamaze gushyiraho umukono.”
Ku wa 27 Kamena 2025, ni bwo Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Thérèse Kayikwamba Wagner bashyize umukono ku masezerano y’amahoro y’amateka, yatumye u Rwanda rusabira Perezida Trump igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko guhura kw’Abakuru b’Ibihugu i Washington bagasinya ku nyandiko zunganira ayo masezerano ari indi ntambwe iganisha ku mahoro n’umutekano birambye no kugaragaza ukwiyemeza kwa Perezida Donald Trump ku kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ati: “Mu by’ukuri tuzareba ko itariki y’iyo nama izemezwa mu minsi iri imbere, ariko turayitegereje. Perezida Kagame yiteguye kuyitabira.”
Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena, yashimangiye intambwe ikomeye ibihugu byombi bikomeje gutera biganisha ku guharanira amahoro arambye mu Karere.
Nyuma y’igihe kinini mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) harangwa intambara z’urudaca zishingiye ku ivanguramoko no guhungabanya umutekano, u Rwanda na RDC biyemeje gutangira urugendo rwo guhagarika intambara hashingiwe ku kuri no kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Intambara ihanganishije inyeshyamba z’Ihuriro AFC/M23 n’ingabo za RDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, yaje kwivangamo n’ibihugu birimo u Burundi, ingabo za SADC n’abacanshuro, yasubukuye muri Werurwe 2022.
Uyu mwaka wabayemo impinduka zidasanzwe kuko AFC/M23 yigaruriye imijyi ikomeye mu Burasirazuba bwa RDC ari yo Goma ifatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
U Rwanda rwisanze nta yandi mahitamo rufite uretse gushyiraho ingamba z’ubwirinzi kubera ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize baruhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari wo wabaye izingiro ry’ibibazo biboneka mu Burasirazuba bwa RDC.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zinjiye muri iki kibazo zigamije gufasha RDC n’ibihugu by’abaturanyi kubona amahoro arambye no gutangira kubyaza umusaruro umutungo kamere urimo amabuye y’agaciro.
Amasezerano yasinywe ateganya ko hazashyirwa mu bikorwa inyandiko y’ibikorwa bya gisirikare yasinywe mu Gushyingo 2024, igamije kurandura FDLR burundu bityo n’u Rwanda rukabona gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu kurinda imipaka yarwo.
Ayo masezerano nanone ashimangira ko ibihugu bizakomeza kwimakaza ukubaha ubusugire bw’abaturanyi, kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abagize imitwe yitwaje intwaro yose iva mu mahanga, no gushyiraho uburyo buhuriweho bwo guhuza ibikorwa by’umutekano bushingiye ku bwari bwatanzweho inama mu buhuza bwa Angola.
Ni amasezerano kandi akomoza no ku korohereza impunzi z’Abanyekongo zimaze imyaka myinshi mu buhungiro gutahuka kimwe no gufasha abataye ibyabo bagahungira mu bindi bice bya Congo kubera intambara kubisubiramo.
Aya masezerano yihariye ku kuba azarushaho kwimakaza ubutwererane bw’Amerika n’Akarere k’Ibiyaga Bigari mu by’ubukungu, cyane ko icyo gihugu gikomeje kubungabunga amahirwe yo kugera ku mabuye y’agaciro akenewe mu nganda zacyo.
Impuguke mu bya Politiki zemeza ko uburanbe bw’aya masezerano no kuyashyira mu bikorwa bizashingira ku bushake bwa Guverinoma bwo gukora amavugurura ahamye mu rwego rw’imiyoborere n’umutekano.