Ese Kuzamuka kw’igiciro cya lisansi nta ngaruka zikomeye bizateza?

Ese Kuzamuka kw’igiciro cya lisansi nta ngaruka zikomeye bizateza?

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), bavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ritazagira ingaruka zikomeye ku biciro by’ibindi bicuruzwa na serivisi mu Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 01 Nyakanga 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko habayeho izamuka ry’ibiciro bya lisansi kuva ku mafaranga 1633Frw kugera ku 1803Frw, rikaba ari izamuka ry’amafaranga 170Frw kuri litiro.

Ibiciro bya mazutu na byo byazamutseho amafaranga 110Frw kuri litiro, kuko byavuye ku mafaranga 1,647Frw bigera ku 1,757Frw.

Izi mpinduka zibaye nyuma y’amezi hafi atanu, kuko ibiciro biheruka ari ibyo ku itariki ya 09 Gashyantare 2025, biturutse ku mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri yateranye ikemeza impinduka mu bijyanye n’imisoro, harimo n’umusoro ku nyongeragaciro uzajya utangwa n’abacuruzi b’ibikomoka kuri peteroli.

RURA ivuga ko hari izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, ariko ko Guverinoma y’u Rwanda yarazigamye ibikomoka kuri peteroli bihagije mu bubiko, kandi izakomeza gucunga neza ubukungu muri rusange.

Dr Gasore, Minisitiri w’Ibokorwa Remezo, yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko ibiciro bya lisansi byiyongereyeho 10%, ariko nta mpinduka ku bijyanye n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa na serivisi ku ruhande rwa Leta bigiye guhita bishyirwaho, ariko ku ruhande rw’abikorera impinduka ngo zizabaho n’ubwo zizaba zidakanganye.

Dr Gasore atanga urugero avuga ko mu rugendo rwa moto rw’amafaranga 500Frw haba hazakoreshwa lisansi y’amafaranga 200Frw, bivuze ko kuri urwo rugendo umumotari ngo agomba kongeraho amafaranga atarenga 20 kuri ayo 500Frw.

Dr Gasore yagize ati “Kuba hiyongereyeho icyo giceri cya 20Frw, hari aho umumotari ashobora kubona atari ngombwa kuyasaba umugenzi akayareka.”

Ibiciro by’ibiribwa na byo, nk’uko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) ibiteganya, ku kiro ngo ntabwo hagombye kongerwaho amafaranga arenze 6Frw ku muceri hamwe n’amafaranga 4Frw ku birayi.

MINICOM ivuga ko irimo gukurikiranira hafi abacuruzi bashobora kuzamura ibiciro uko bishakiye, kugira ngo badateza itumbagira ry’ibiciro ritagira impamvu.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *