Baltasar Engonga yasabiwe gukatirwa imyaka 18 muri gereza

Baltasar Engonga yasabiwe gukatirwa imyaka 18 muri gereza

Ku itariki 30 Kamena 2025 Baltasar Engonga Ebang urukiko rw’I Marabo muri Equatorial Guinea habereye urubanza ruregwamo uwo mugabo wahoze ayobora urwego rw’iperereza kuri ruswa. Akurikiranyweho gukoresha imitungo ya Leta mu nyungu ze igihe yari mu nshingano kuva mu 2015 kugeza mu 2020. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 18 muri gereza.

Mu rukiko, umushinjacyaha yasobanuye ko Baltasar Engonga akwiriye gufungwa imyaka umunani kubera ko yakoresheje nabi umutungo wa Leta, agafungwa indi myaka ine n’amezi atanu kubera kudasubiza ibyo yakoresheje atemerewe n’amategeko n’indi myaka itandatu n’umunsi umwe wo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze.

Haniyongeraho ihazabu ya miliyoni $1.5 agomba kwishyura. Ikindi yasabiwe n’ubushinjacyaha ni ukutagera mu biro bya Leta igihe cyose azaba afunzwe.

Baltasar Engonga yafunzwe muri Nzeri 2024, mu isakwa ryabereye iwe mu biro basanze utwuma tw’ikoranabuhanga ‘CDs’tubitse amashusho y’abagore barenga 400 yarongoye bakiyemerera ko abafata amashusho bari muri icyo gikorwa.

Ntabwo afunzwe wenyine kuri ibyo byaha dore ko ari kumwe n’abandi bayobozi batandatu bari mu nshingano zifite aho zihurira n’amafaranga ya Leta nabo bakaba bari kuryozwa ibyo bakoze.

Mu bagore bubatse yarongoye barimo uw’umuvandimwe we, uwa nyirarume, mushiki wa pereza wa Equatorial Guinea,umugore w’umuyobozi wa polisi, abagore barenga 20 b’abaminisitiri n’abandi bayobozi.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *