Perezida Kagame yanenze raporo ya UN avuga ko 75% iba inenga AFC/M23 n’u Rwanda

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 04 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yagarutse kuri raporo y’impunguke z’umuryango w’abibumbye iherutse gusohoka inenga u Rwanda irushinja guha intwaro M23 no kuyifasha mu ntambara bamaze igihe barwana na leta ya Repubulika ya Demokalasi ya Congo.
Perezida Kagame yavuze ko imyaka UN imaze muri Congo, ubwayo yakabaye ari ikimwaro kuba ntacyo yagezeho mubyayijyanyeyo. Akaba ariho yehereye agaruka kuri iyi raporo y’impunguke z’umuryango w’abibumbye.
Ati” ndacyeka mwarumvise ririya tsinda ry’impuguke ryirirwa ritanga amakuru, ritanga imirongo ngenderwaho, ubucukumbuzi bacukumbura, raporo bandika, nta nakimwe rikemura ku bibazo ubwabyo bihari”.
Akomeza Izi raporo zagiye zandikwa kuva cyera, mu gihe cyose babaga bahawe mission ariko uzasanga ibyo babona ari ibyo kuruhande rw’abarenganya bakirengagiza abarenga.
Ati” Nta narimwe uzigera ubona bagira icyo bandika kuri FDLR, nta na rimwe uzabona bandika uburyo leta (ya RD Congo) ikorana na FDLR bafatanya mugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango muri rubanda, Kandi ari ibintu bikorwa ku manywa na nijoro abantu bose bareba. Wibaza uburyo izo mpuguke ibyo zitabibona. Raporo zabo zose 75% y’ibirimo ziba zinenga AFC/M23 n’u Rwanda”.
Iyi raporo ivuga ko “ URwanda rutegeka kandi rukanakurikiranira hafi abarwanyi ba M23 mu bikorwa byo gukomeza kwigarurira ibice birimo amabuye y’agaciro.”
Muri iyo raporo, bavuga kandi ko “ URwanda rushakira abarwanyi M23 kandi rugatanga n’ibikoresho bya gisirikare birimo n’ibijyanye n’ibyikoranabuhanga rihambaye ryo gupfubya ibisasu byo mu kirere.”
Iyi raporo ya UN yasohotse ikurikirana ako kanya n’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokalasi ya Congo.