Urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe

Urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe

Mu gitondo cyo ku itariki 8 Nyakanga 2025 umunyapolitiki utavugwa rumwe na Leta, Ingabire Victoire habereye urubanza rwabereye ku Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho yari yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

Ingabire Victoire yavuze ko hari amajwi ari muri sisisteme atabashijr kumva. Ni amajwi yakuwe kuri telefoni ye n’ubugenzacyaha. Ingabire Victoire rero yavuze ko umwunganira ahabwa iminota 30 iyo yasuwe muri Kasho ku buryo batabasha kwiga kuri dosiye.

Kuri iyi ngingo umunyamategeko we yavuze ko itegeko riteganya guhabwa igihe cyose ushaka kugirango wige urubanza. Ingabire Victoire kandi yavuze ko yabonye dosiye ku itariki 5 Nyakanga 2025 n’aho umwunganira yayibonye ku itariki 7 Nyakanga 2025.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bagamije gutinza urubanza kuko babusanya ku matariki ya dosiye. Kandi intege nke z’umunyamategeko wa Ingabire Victoire ntizikwiriye kubazwa urukiko. Izindi nzitizi zatanzwe na Ingabire Victoire zirimo ko inshuro nyinshi yagiye yambuwe telefoni na mashini.

Icyakora Me Gatera Gashabana yavuze ko hari undi munyamategeko wo muri Kenya. Urukiko rwanzuye ko urubanza tuzakomeza ku itariki 15 Nyakanga 2025. Icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye abanyamakuru b’imbere mu gihugu n’abo ku bitangazamakuru mpuzamahanga.

Ingabire Victoire ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo dore ko yatawe muri yombi ku itariki 19 Kamena 2025.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *