Rutsiro: Umusaza yugamye imvura akubitwa n’inkuba ahita apfa

Rutsiro: Umusaza yugamye imvura akubitwa n’inkuba ahita apfa

Umusaza witwa Hitimana Aloys wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba ubwo yagwiriwe n’igiti ubwo yari yugamye ahita apfa.

Ibi byabereye mu Mudugu wa Rukinga mu Kagari ka Mburamazi mu Murenge wa Murunda mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 7 Nyakanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeanette yemeje iby’uru rupfu, avuga ko rwatewe n’inkuba.

Ati “Nibyo koko Hitimana wari ufite imyaka 76 yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba mu Kagari ka Mburamazi. Bikimara kuba abaturage bagerageje gutabara ariko ntibyagira icyo bitanga. Iperereza riracyakomeje.”

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa, yaboneyeho gusaba abaturage kugira imirindankuba ku nzu zabo.

Muri Mata 2025 nabwo inkuba yakubitiye umugore witwa Imanizabayo wo mu Karere ka Rutsiro mu rugo arapfa.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *