RDC ishobora kutubahiriza amasezerano y’amahoro

Nubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti w’ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC, ariko RDC yatangiye guca amarenga y’uko kuyubahiriza bizagorana.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, aho uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu gihe RDC yari ihagarariwe na mugenzi we, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Ni umuhango wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Icyo gihe umujyanama wa Trump mu bibazo bya Afurika, Massad Boulos, wagize uruhare mu biganiro byagejeje kuri aya mahoro, yavuze ko ari amasezerano y’amateka kandi ko bitari gushoboka ko agerwaho bitagizwemo uruhare na Perezida Trump.
Ku rundi ruhande ariko Marco Rubio yavuze ko hakiri akazi ko gukorwa mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ndetse ko intambwe yatewe itari kugerwaho iyo bitagirwamo uruhare na Leta ya Qatar ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda na RDC, bumvikana ku kintu runaka ariko bikarangira kidashyizwe mu bikorwa.
Byagaragaye cyane mu biganiro bya Luanda, aho hemezwaga agahenge, ariko bugacya ingabo za RDC zubura ibitero, ari nako imvugo zibasira u Rwanda zidashira.
Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC i Washington D.C arimo ingingo zitandukanye zigaruka cyane ku kijyanye no gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, kwirinda ubushotoranyi no gucyura impunzi.
Imbere y’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, abahagarariye Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kubahiriza ibigenwa n’aya masezerano, ariko anagaragaza impungenge ku byerekeye iyubahirizwa ryayo, asaba ko Amerika yakomeza guherekeza impande zombi mu rugendo rwo kuyashyira mu bikorwa.
Yagize ati “Tugomba kwemera ko hari ugushidikanya gukomeye mu karere kacu no hanze yako kuko amasezerano yabanje menshi atagiye ashyirwa mu bikorwa, nta gushidikanya ko urugendo ruri imbere rutazoroha ariko ku bufasha bukomeje bwa Amerika n’abandi bafatanyabikorwa, twizera ko tugeze ahantu hadufasha guhindura ibintu. U Rwanda rwiteguye gukorana na RDC kugira ngo rushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje.”
RDC ntabushake bwo gushyira mu bikorwa igaragaza
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagaragaje ko mu Mijyi ya Kisangani na Kinshasa hari abacanshuro 120 bashinzwe kwita ku ndege z’intambara na drones z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izo mpuguke zemeza ko abacanshuro bose bakoreraga muri CP (Congo Protection) bagera 291 bose batashye, ubu muri RDC hakaba hasigayeyo abo mu mutwe wa Agemira.
Zagize ziti “Ubwo iyi raporo yandikwaga, abakoreraga muri CP bose bari baravuye muri RDC. Ni mu gihe abakozi 120 ba Agemira bari bagikorera i Kinshasa na Kisangani, cyane cyane abatekinisiye ba drones za CH-4 n’indege za gisirikare.”
Izi mpuguke zasobanuye ko Agemira na yo idasigaje igihe kinini muri RDC kuko yateganyaga guhagarika ibikorwa byayo muri iki gihugu muri Nzeri 2025.
Ibi byose bishimangira uburyo igisirikare cya RDC (FARDC) cyishingikirije ku bacanshuro b’abanyamahanga haba mu buryo bwa tekiniki n’amayeri y’urugamba, bikaba byateza impungenge ku bijyanye n’ubusugire bw’Igihugu no kutagirira icyizere inzego z’umutekano bwite z’icyo gihugu.
Mu rwego rwo guha imbaraga urugamba, Leta ya Congo ngo yashyizeho igipolisi gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro bituruka mu bice biberamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu ntara ziberamo intambara.
Mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 8 Nyakanga 2025, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko imyitwarire ya RDC yo gukomeza kuzana no gukoresha ingabo z’Abacanshuro, igaragaza ko idashyize imbere inzira y’amahoro
Yagize ati “Aya masezerano ntabwo ari yo ya mbere ashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na RDC, muri iyi myaka 25 ishize, kubera ko hari amasezerano ageze nko ku icumi yashyizweho umukono kuva mu 1999, kandi hafi ya yose ntabwo yubahirijwe na Leta ya RDC. Hari ubunararibonye bwacu dufite bw’uko Guverinoma ya RDC itajya yubahiriza amasezerano.”
Yunzemo ati “N’ubu ngubu twari mu biganiro i Washington kugira ngo turebe ukuntu twashakira amahoro Akarere, Guverinoma ya RDC tuzi ko hariya i Burasirazuba bwa RDC bagikomeza kuzana intwaro, utudege twitwara bita attack drones, hari ibifaru bikiza bagitumiza mu bihugu bya Aziya, ndetse hakaba n’abandi bacanshuro baje baturutse mu gihugu cya Colombia. Ibyo tubona i Burasirazuba bwa RDC bikaba bidahuye n’icyizere cyangwa ibiganiro tugirana na Leta ya RDC.”
Amasezerano yasinywe arimo ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu, gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya leta yitwaje intwaro.
Arimo kandi gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.
Aya masezerano kandi arimo inyandiko igaragaza ibikorwa bihuriweho mu gusenya umutwe wa FDLR.