Habonetse umugore ufite ubwoko bw’amaraso yihariye wenyine ku Isi

Habonetse umugore ufite ubwoko bw’amaraso yihariye wenyine ku Isi

Mu Kirwa cy’u Bufaransa cya Guadeloupe, habonetse umugore ufite ubwoko bw’amaraso yihariye wenyine ku Isi, buhabwa izina rya ‘Gwada négatif’.

Byagaragaye bwa mbere mu 2011, ubwo uwo mugore yari agiye gukorerwa ibizamini bisanzwe bikorwa mu gihe umuntu agiye gukorerwa ubuvuzi bwo kubagwa, icyo gihe mu maraso ye habonekamo icyitwa ‘anticorps’ idasanzwe izwi.

Tariki 20 Kamena 2025, mu kiganiro Umuyobozi w’ikigo cyo mu Bufaransa gishinzwe ibijyanye n’amaraso (EFS), yatanze kuri Radio France Inter, ko ubwo bwoko bushya bw’amaraso bwihariye, kugeza ubu bufitwe n’uwo mugore umwe gusa ku Isi.

Ubwo uwo mugore yajyaga kwivuzamu 2011 agomba kubagwa, uburyo cyangwa se ubushobozi bwari buhari icyo gihe, ngo ntibwakunze ko hahita hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri ubwo bwoko bwihariye bw’amaraso bwari bugaragaye, nk’uko bisobanurwa na Thierry Peyrard, umuhanga n’umushakashatsi mu by’imiti n’ibinyabuzima bitandukanye, akaba n’umuyobozi muri icyo kigo cya EFS.

Abahanga mu bya siyansi batangiye kwiga kuri ayo maraso yihariye cyane cyane guhera mu mwaka wa 2019, bagendeye ku tunyangingo duto duto twitwa ‘ADN’.

Kwemeza burundu ko ayo maraso y’uwo mugore yihariye, byabaye muri Kamena uyu mwaka wa 2025, mu Mujyi wa Milan, bikozwe na Sosiyete mpuzamahanga ikora ibijyanye no gutanga amaraso (la Société Internationale de Transfusion Sanguine/ISBT), nk’uko byatangajwe n’icyo kigo EFS, kibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo.

Byemejwe ko uwo mugore ari we ufite ubwoko bw’amaraso yisangije wenyine, bivuze ko nta wundi muntu yaha amaraso, kimwe n’uko amaraso ye adashobora guhabwa undi muntu.

Thierry Peyrard yagize ati “Uwo mugore ubu uri mu myaka 60 irenga, byatangiye kugaragara ko afite amaraso yihariye mu gihe yari afite imyaka 54, aba mu Mujyi wa Paris. Kugeza ubu, ku Isi yose ni we wenyine wisangije ubwo bwoko bushya, mu gihe ku bundi bwoko bw’amaraso busanzwe buzwi, nubwo amaraso runaka yaba adakunze kuboneka, ariko haba hari itsinda ry’abantu bayahuriyeho. Nta gushidikanya ko uwo mugore ari we wenyine uzwi ku Isi ufite ubwo bwoko bushya bw’amaraso”.

Ubwo bwoko bushya bw’amaraso, bwashyizwe mu itsinda rya 48 ry’ubwoko bw’amaraso rizwi nka ‘PIG7’, nyuma y’ubundi bwoko bw’amaraso bwa A. B. O busanzwe buzwi guhera mu myaka ya 1900.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *