Ni iyihe nyungu u Rwanda rukura mu butwererane n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere?

Ni iyihe nyungu u Rwanda rukura mu butwererane n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere?

Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025, igezwaho inafata umwanzuro kuri raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ku bikorwa mu guteza imbere ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, yagaragaje ko u Rwanda rwungukira mu mubano mwiza rugirana n’ibindi bihugu.

Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja Perezida, wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yavuze ko kuva ‘Rwanda Cooperation Initiative/RCI’ yajyaho mu mwaka wa 2018, ifite intego nkuru yo guteza imbere ubutwererane bushingiye ku bumenyi no gusangira ibisubizo byubakiye ku bunararibonye bw’u Rwanda, mu rwego rwo kugira uruhare mu butwererane hagati y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ati “RCI itegura ingendoshuri, amahugurwa, ikanashyira mu bikorwa imishinga y’ubufatanye n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibiteye imbere. Kuva RCI yajyaho hari byinshi imaze kugeraho birimo gusinya amasezerano y’ubufatanye (MoUs) 16; kwakira abashyitsi bagera ku 7662 baturutse mu bihugu 70, kohereza imishinga y’ikoranabuhanga (digital projects) mu bindi bihugu birimo Eswatini, Tchad, Guinea na Kenya, hari n’indi mishinga itatu iri gutegurwa izoherezwa muri Lesotho, Eswatini na Tchad”.

U Rwanda rufite kandi ambasade 49 hirya no hino ku Isi, kandi hafi kimwe cya kabiri cyazo ziri mu majyepfo y’Isi, ibi bikaba bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere ubutwererane hagati y’ibi bihugu.

U Rwanda rufite uruhare runini mu guteza imbere ubufatanye n’ubumwe bw’umugabane wa Afurika, cyane cyane binyuze mu mishinga itandukanye irimo Agenda 2063 y’umugabane wa Afurika, n’ibikorwa byagiye bikorwa birimo gushyiraho isoko rusange rya Afurika.

Ubutwererane hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ni ingenzi mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’Igihugu, cyane cyane mu gushyira mu bikorwa NST2 haba mu gukurura ishoramari, gufungura amasoko mashya y’ibicuruzwa na serivisi by’u Rwanda, ndetse no kwimakaza ubufatanye bw’igihe kirekire n’ibihugu byo mu Majyepfo.

U Rwanda rwifuza kugira uruhare mu mahirwe ubukungu bw’umugabane wa Afurika butanga kuko uyu mugabane ufite GDP y’Amadolari ya Amerika Miliyari ibihumbi bitatu ($3.1 trillion) n’abakozi bakiri bato ku Isi.

Abasenateri bavuze ko mu rwego rwo guteza imbere ubu butwererane, hari ingamba zihari zirimo gushaka uburyo bushya bwo kubona amafaranga no gukoresha inyungu ziva mu ngendoshuri, kugira ngo RCI ishobore kwigira.

Bavuze ko u Rwanda ruzakomeza kohereza imishinga y’ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye, no kubaka uburyo bwo gukorana n’abikorera kugira ngo ibikorwa byarwo bigire uruhare rufatika ku baturage, ari na ko bibyara inyungu.

Ikindi kizibandwaho ni ugukoresha dipolomasi y’Inteko zishinga Amategeko no kongera umubano mwiza, mu gushaka amasoko mashya no gutuma ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bugaragara kandi bukamenyekana.

N’ubwo hari intambwe igaragara yatewe, Komisiyo isanga hari ibikwiye gukomeza gushyiramo imbaraga birimo ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika kuko bukiri hasi cyane ku kigero kiri hagati ya 13% na 16%.

Hazashakwa uburyo ibihugu bya Afurika byagira ubushake bwo gukorera hamwe, no kugabanya gutegera amaramuko ibihugu byo mu Majyaruguru y’Isi byateye imbere.

Guteza imbere ubutwererane bw’Inteko zishinga Amategeko, kuko byagaragaye ko zigira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo by’ibihugu, kandi ibitekerezo byazo bitanga umusaruro mu guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *