Abarwara kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura bikubye inshuro zirenga 10 mu myaka 10 ishize

Abarwara kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura bikubye inshuro zirenga 10 mu myaka 10 ishize

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange, kwirinda no kwisuzumisha indwara za Kanseri kubera ko imibare y’abarwara iy’inkondo y’umura mu Rwanda yikubye inshuro zirenga icumi mu myaka icumi ishize.

Muri Gashyantare uyu mwaka, MINISANTE yatangije gahunda yo kurandura burundu Kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2027, mbere ho imyaka itatu kuri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryihaye.

Kanseri y’inkondo y’umura ni yo ya kabiri muri Kanseri zifata zikanahitana umubare w’abantu benshi mu Rwanda, kuko imibare ya MINISANTE igaragaza ko buri mwaka abandura iyo kanseri ari 866, mu gihe ihitana abagerakuri 609, inyuma y’iy’ibere ihitana ikanafata abari hejuru yabo.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko abibasiwe cyane n’iyo ndwara mu Rwanda bari hagati y’imyaka 30-45.

Imibare igaragaza ko mu myaka icumi ishize abarwayi bagaragayeho kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda barengagaho 500 ku mwaka, ariko kugera muri 2023 uwo mubare wari umaze kurenga 5000 ku mwaka, imibare ijya kungana n’iy’abarwara iy’ibere, bivuze ko bikubye inshuro zirenga icumi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara za Kanseri muri RBC, Dr. Theoneste Maniragaba, avuga ko imibare y’abarwayi igenda yiyongera ugereranyije no mu myaka icumi ishize.

Ati “Dufate nka kanseri y’inkondo y’umura ni iya kabiri, iy’ibere ni iya mbere, dufashe imibare ifata abagore n’abagabo kuko kanseri y’ibere ntabwo ari iy’abagore gusa, n’abagabo irabafata ku kigero cya 3%. Icyo twavuga ni uko imibare yo mu 2023 yageraga ku bihumbi birenga 5 y’abarwaye kanseri y’ibere ndetse n’inkondo y’umura bageraga kuri iyo mibare, kandi nko mu myaka icumi ishize barengaga gato 500, ku buryo dushobora kugaragaza ko byikubye inshuro icumi.”

Arongera ati “Icyo twavuga ntabwo ari uko kanseri yabaye nyinshi nk’uko abantu babivuga, ahubwo ni uko muri iyo myaka icumi hari byinshi byahindutse mu kubaka ubushobozi butuma abantu benshi bakangukira kwisuzumisha, hanyuma bakaza kwivuza, kubera ko mbere abantu bararwaraga bakavurirwa mu ngo zabo ndetse bakanapfa bataragera kwa muganga.”

Nubwo indwara za kanseri zishobora kuvurwa iyo zigaragaye hakiri kare, ariko ngo haracyari ikibazo cy’uko abenshi mu bajya kuzivuza bagera kwa muganga zaramaze kugera ku rwego rwo hejuru ku buryo batavurwa ngo bakire.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko abarwayi ba kanseri bashyirwa mu byiciro bine, aho ugiye kuyivuza bagasanga akiri mu byiciro bibiri bya mbere aba afite amahirwe menshi yo kuvurwa agakira kubera ko iba itarakura cyane, mu gihe iyo yageze mu byiciro bibiri bya nyuma haba hari ibyago byinshi byo kudakira, ari naho bahera bashishikariza abantu kujya bisuzumisha no kwivuza hakiri kare.

Ku rwego mpuzamahanga imibare igaragaza ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara iri hejuru ugereranyije n’iby’uburengerazuba bw’Isi, kuko bo bashyize imbaraga mu gusuzuma no gukingira.

Dr. Maniragaba ati “Usanga twebwe abantu tubona 75% baza bafite uburwayi bugeze ku cyiciro cya gatatu n’icya kane, ibyo biba bivuze ko ushobora kuvurwa ntukire. Ubu igihangayikishije dufite ni uko abarwayi benshi twakira baza bari hejuru ya gatatu na kane, nibyo bituma tuvuga ngo dushyire imbaraga mu gukangurira abantu bisuzumishe hakiri kare, n’ugize ibyago byo kuba afite kanseri tube twamusanga ari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, aba afite amahirwe yo kuba twamuvura agakira.”

Kimwe mu biteye impungenge cyane ni uko by’umwihariko abantu basanganwa kanseri y’ibere ari abagore bari hagati y’imyaka 30-50, bigaragara ko ari bo baba bari mu gihe cyiza cyo gukorera umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Dr. Emmanuel Manirakiza, umuganga w’indwara za kanseri n’iz’abagore uba mu rugaga rw’abangaga b’inzobere bavura indwara z’abagore, avuga ko mu gikorwa bamazemo iminsi cyo gusuzuma iy’inkondo y’umura n’iy’ibere mu Turere twa Kicukiro na Bugesera, hari abo basanze bazirwaye kandi batari babizi.

Ati “Tumaze gusuzuma hafi ibihumbi 55 muri Bugesera n’ibihumbi 48 muri Kicukiro, hamwe twabonye abarenga ibihumbi 7 cyangwa ibihumbi 5 muri Kicukiro na Bugesera bafite twa tumikorobe bagendana natwo ariko batari babizi, ariko itaraba kanseri. Ugasanga hagati ya 500-900 muri utwo Turere twombi batangiye kugira ibimenyetso bibanziriza kanseri bagendana ariko batari babizi. Abo twarabavuye, mu kuvura ibimenyetso by’ibanze bibanziriza kanseri twigishije abajyanama b’ubuzima, abaforomo n’abaganga kugeza ku kigo nderabuzima.”

Yungamo ati “Batanga ubuvuzi bw’ibanze ku bantu bafite ibimenyetso bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura, ariko bari kuzagira kanseri iyo batavurwa. Muri abo kandi hari abo twasanze bagendanaga kanseri batabizi, muri utwo Turere tubiri hamwe tumaze gufata ibipimo birenga 120 (biopsy) ahandi tumaze gufata izirenga 50 ndetse n’iy’ibere birenda kugera kuri icyo kigero, hari abo twayisanzemo mu Karere kamwe twabonye 11 ahandi twabonye 7.”

Mu ndwara zitandura, iz’umutima ni zo ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi mu Rwanda, zigakurikirwa n’iza kanseri. Kanseri ya mbere abantu barwara ikanahitana benshi mu Rwanda ni iy’ibere, igakurikirwa n’iy’inkondo y’umura, hakaza iya Prostate ikunze kugaragara mu bagabo, igakurikirwa n’iy’urwungano ngogozi, ikunda guterwa n’ibyo abantu barya cyangwa banywa, ari na yo mpamvu Leta yashyize imbaraga mu bijyanye n’ubuvuzi bwazo.

OMS igaragaza ko buri mwaka haboneka abarwayi bashya ba kanseri Miliyoni 20, mu gihe abo ihitana ku Isi ari Miliyoni 10 ku mwaka.

Iyi mibare igaragaza ko mu 2040 abarwayi ba Kanseri baziyongeraho 60%, ni ukuvuga abagera kuri Miliyoni 30.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *