PAC ntiyumva ukuntu inyubako z’ibitaro bya Kibirizi zidafite ubwishingizi

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yabajije ibitaro bya Kibirizi biherereye mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, impamvu bidafata ubwinshingizi bw’inyubako ndetse n’ibikoresho by’ibitaro.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yarangiye ku wa 30 Kamena 2024, yagaragaje ko ibi bitaro bidafite ubwishingizi bwuzuye, kuko basanze imodoka gusa arizo zibufite.

Ibindi bibazo byagaragaye muri ibi bitaro ni Miliyoni zisaga 190 zitanditse mu bitabo by’ibaruramari, bakabazwa impamvu batinda kubyuzuza.

Depite Muhakwa Valens Perezida w’iyi Komisiyo, yabajije abayobozi b’ibyo bitaro gutanga ibisobanuro mu magambo ku kindi kibazo cyagaragaraye ku mafaranga yakusanyijwe, yakirwa mu ntoki agera ku 159000Frw, mu bitabo by’ibarurama hajyamo amafaranga 2000Frw gusa.

Ati “Ntimuzi ko ibikoresho byose bya Leta bigomba gufatirwa ubwishingizi ndetse n’inyubako, turabagira inama yo gufata ubwishingizi”.

Depite Murumunawabo Cecile yagize ati “Kwakira amafaranga mu ntoki ntagire aho yandikwa, mu bihumbi bisaga ijana hakaboneka ko hashyizweho 2000Frw, mutubwire rwose ubwo biba byagenze gute”.

Kuri iki kibazo basonuye ko bakorewe igenzura aya mafaranga atarandikwa mu bitabo by’ibaruramari, ko bari bagiteregeje ko ubugenzuzi bubanza gusuzuma inyemezabwishyu kugira ngo babone kuyajyana kuri Konti.

Ku kibazo cy’ubwishingizi biyemeje ko bagiye kubikora, igenzura rizongera gukorwa rikazasanga ibi bitaro bifite ubwishingizi bwuzuye.

Minisiteri y’Ubuzima na yo yagize icyo ibwira Abadepite mu gufasha ibi bitaro gukemura ibibazo bitandukanye byabigaragayemo, ko izagenda ibongera umubare w’abaganga ndetse n’ibikoresho kugira ngo birusheho gukora neza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yavuze ko ibigo 89 byo muri Gisagara bigorwa no kubona abakozi kubera imiterere y’ahantu biherereye, Leta ikaba irimo kureba icyakorwa kuko abagiyeyo bamwe basezera hakiri kare.

Iyakaremye yabwiye Abadepite ko bazakomeza kuba hafi ibi bitaro kugira ngo amakosa yagaragajwe n’umugenzuzi w’Imari ya Leta atazongera gukorwa.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *