CHUK yagowe no gusobanura isoko yahaye rwiyemezamirimo wubatse Parikingi asanganywe irindi

Ubwo ibitaro bya CHUK byitabaga Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yagowe no gusobanura uburyo yatanze isoko ryo kubaka ‘Parking’ kuri rwiyemezamirimo wari usanzwe ukorana n’ibi bitaro.
Ubwo ibitaro bya CHUK byitabaga Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yagowe no gusobanura uburyo yatanze isoko ryo kubaka ‘Parking’ kuri rwiyemezamirimo wari usanzwe ukorana n’ibi bitaro.
Visi Perezida wa PAC Murumunawabo Cecile, yavuze ko ikibazo kiri mu mitangirwe y’amasoko, aho iryahawe rwiyemezamirimo ryo kubaka Parikingi mu marembo y’ivuriro bitari bikwiriye, kuko uwo rwiyemezamirimo yari yatsindindiye isoko ryo kuvugurura inyubako zimwe z’ibi bitaro (Maintenance).
Ati “Uburyo iri soko ryatanzwe bunyuranyije n’amategeko, ni yo mpamvu tubasaba gusobanura impamvu ryahawe uwari usanzwe arimo yita ku nyubako za CHUK, ntirihabwe undi muntu waripiganiwe ngo aritsindire”.
Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Dr Mpunga Tharicisse, yisobanura kuri iki kibazo, yavuze ko byatewe no kuba ibi bitaro byari bikeneye ahantu ho guparika imodoka, biba ngombwa ko hashakishwa hakubakwa Parikingi.
Ati “Mu by’ukuri CHUK twisanze mu kibazo cyo guhora dutegereje kwimuka kuva muri 2014 kugeza uyu munsi, mu myaka 10 ntabwo turava aho turi kandi nta gikorwa cy’iterambere cyiyongera ku bihari gikorwa, kandi abaturage bashaka serivisi biyongera umunsi ku wundi”.
Dr Mpunga avuga ko ubwinshi bw’imodoka zazaga muri CHUK, bwatumaga hamera nka Nyabugogo bituma bubaka iyi Parikingi.
Dr Mpuga avuga ko hatanzwe isoko, abantu barapiganwa n’umwe wari ufite imirimo yo kwita ku nyubako azisana na we yarapiganwe araritsindira, hanyuma akora iyo mirimo.
Depite Muhakwa Valens, Perezida wa PAC yakomeje guhata ibibazo Dr Mpunga, amubwira ko bakoze amakosa yo guha iri soko umuntu wari usanzwe afite isoko ryo gusana no kwita ku nyubako.
Ati “Aha ni ho hari ikibazo cyo guha umuntu wari usanganywe isoko ryo kwita ku nyubako, mukongera mukamuha iryo kubaka iyo Parikingi, murumva se mwarubahirije amategeko yo gutanga amasoko?”
Depite Muhakwa yababwiye ko Raporo y’umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje ko uyu rwiyemezamirimo yari asanganywe isoko akongerwa irindi.
Ibi Dr Mupunga yabihakanye, avuga ko atongewe irindi ahubwo ko na we yapiganiwe kubaka iyi Parikingi kandi akabitsindira, nubwo mbere yari afite iryo kuvugurura inyubako z’ibi bitaro.
Dr Mpunga yakomeje gutanga ibisobauro kuri iri soko ryo kuvugurura inyubako rifite agaciro ka Miliyoni 800, ndetse n’irya Parikingi ukwaryo.
Abadepite bagize PAC ntibanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’ubuyobozi bwa CHUK, kuko Depite Muhakwa yabagaragarije ko bagombaga gutanga isoko ryo kuvugurura inyubako ukwabyo, ndetse bagatanga n’irindi ryo kubaka Parikingi.
Ati “N’ushinzwe amasoko ni ko yabyumvaga se, natubwire impamvu uwasanaga akanita ku nyubako mwahindukiye mukamuha n’iryo kubaka Parikingi?
Ushinzwe amasoko agitangira gusobanura uburyo bwo guhuza isoko ryo gusana inyubako no kubaka Parikingi, Depite Muhakwa yavuze ko bitumvikana ndetse ko ari amakosa yakozwe.
Nubwo Abayobozi batandukanye ba CHUK batanze ibisobanuro, Abadepite bagize PAC bakomeje kubagaragariza ko ibyo bakoze binyuranyije n’ibyo bagombaga gukora, ndetse babereka ko ibisobanuro batanze bitabanyuze. Aha ni ho Abadepite bahereye babagira inama ko amakosa yabonywe n’Umugenzuzi w’Imari bagomba kuyakosora, ndetse bakirinda kongera kuyakora mu masoko bateganya gutanga.