U Rwanda rurateganya gukoresha umuti urinda SIDA ufatwa kabiri mu mwaka

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko u Rwanda rurimo gukora ku buryo rwongera imiti imara igihe kinini, iterwa umuntu binyuze mu rushinge (long-acting injectable treatment), mu mabwiriza y’Igihugu ajyanye no gukurikira Virusi itera SIDA, bikazakorwa bidatinze.
Ni bimwe mu byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 14 Nyakanga 2025, ubwo mu nama y’iminsi itanu y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya SIDA (IAS 2025), irimo kubera i Kigali kugeza ku wa 17 Nyakanga 2025, hamurikirwaga umuti wa Lenacapavir Yeztugo, wakwifashishwa mu kwirinda no gukumira Virusi itera SIDA.
Ni umuti ufite ubushobozi bwo kurinda umuntu ubwandu bwa SIDA ku rugero rwa 99,9%, wakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kimenyerewe ku gukora inkingo, Gilead Sciences. Wagaragaje ko nta ngaruka ugira ku buzima bw’abawutewe, nyuma yo gukorerwa igerageza rya mbere n’irya kabiri mu 2024.
Lenacapavir Yeztugo iterwa umuntu kabiri mu mwaka, ni ukuvuga rimwe mu mezi atandatu.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bwatangaje ko bifuza ko mu ntangiriro za 2026 uyu muti uzaba wagejejwe mu bihugu bya mbere byifuza gutangira kuwukoresha, kandi ukazatangwa nta kiguzi.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya SIDA na Hepatite muri OMS, Dr. Meg Doherty, ati “Icyakora mu gihe kirekire turimo kureba uburyo ibiciro byaba biri hasi nk’uko ibinini birinda kwandura bigura, cyangwa bikazaba biri hejuru ho gato, ukazanafasha abantu bo mu byiciro by’abafite ibyago byo kwandura, cyane cyane nk’abaryamana bahuje ibitsina, abakora uburaya, imfungwa n’abandi.”
Binyuze mu kigo kizwi nka Projet San Francisco (PSF), mu myaka 20 ishize u Rwanda rwagize uruhare mu bushakashatsi bugamije kurandura Virusi itera SIDA.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko harimo kurebwa uko mu Rwanda hakongerwa imiti iterwa binyuze mu rushinge imara igihe kirekire.
Ati “Twavuye ku binini byinshi abantu banywa ku munsi tujya ku kinini kimwe ku munsi, ariko mu makuru mwumvise aha ngaha ni uko noneho tugiye ku miti abantu bafata, yaba uwo kunywa abantu bagafata ikinini cyo kunywa rimwe mu kwezi cyangwa se ugafata urushinge rw’amezi make, rushobora kugera kuri atandatu.”
Mu rwego rwo guhangana no kurwanya ikwirakira ry’ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, u Rwanda rwagiye rufata ingamba zitandukanye zarufashije kugabanya umubare w’abahitanwa na yo, ndetse n’ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya, kuko nko mu myaka 10 ishize mu bantu 100 buri munsi 20 babaga bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, mu gihe ubu bageze kuri 7.
Buri mwaka nibura abagera ku 2,600 bapfa bahitanywe na SIDA, mu gihe abagera ku 3,200 ari ababa bafite ubwandu bushya bwa virusi itera Sida.