Amerika ishobora kwisubiraho ku cyemezo cyo guhagarika inkunga yageneraga abarwaye SIDA

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka 20 ishize gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), imaze kuramira ubuzima bw’abarenga Miliyoni 26.
Gahunda ya PEPFAR yatangijwe mu 2003 n’uwari Perezida George W. Bush ikaba ariyo gahunda nini ku Isi, igihugu kimwe cyiyemeje mu kurwanya indwara imwe (SIDA).
Mu nama ya 13 y’iminsi itanu y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya SIDA, (IAS), irimo kubera i Kigali, Perezida w’uwo muryango, Beatriz Grinsztejn, yavuze ko “gukomeza kubona iyo nkunga bishobora kurinda ubuzima bwa miliyoni z’abantu”.
Yanakomoje ku makuru avuga ko Sena ya Amerika iteganya gukuraho icyemezo cyo guhagarika inkunga ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yo kurwanya SIDA (PEPFAR), avuga ko ari inkuru ishimishije.
Yagize ati “Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya SIDA urahamagarira abagize Inteko Ishinga Amategeko gukomeza gushyigikira iyi gahunda ikiza ubuzima, no gukomeza urugamba rw’Isi rwo kurwanya Virusi itera SIDA.”
Kuva Donald Trump yajya ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2025, yasinye amateka menshi arimo n’iryahagaritse inkunga zigenerwa amahanga zinyujijwe muri USAID mu gihe cy’iminsi 90.
Mu Rwanda gahunda ya PEPFAR yafashaga mu bikorwa bitandukanye birimo gutanga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida nta kiguzi, gukumira ko umubyeyi wanduye iyo virusi ayanduza umwana (PMTCT), gutanga serivisi zirimo gupima virusi itera SIDA hamwe no gufasha kongerera ubushobozi ibigo n’inzego z’ubuzima.
Imibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’Imari watangiye kwezi k’ Ukwakira 2023, ukarangira muri Nzeri 2024, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana na 126,457,174$, amenshi ashyirwa mu rwego rw’ubuzima nko kurwanya Virusi itera SIDA n’izindi ndwara, kuko rwashyizwemo arenga gato Miliyoni 58$.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko hakozwe byinshi by’ingenzi kugira ngo porogaramu z’u Rwanda zirimo gusuzuma no gutanga imiti, zidakomwa mu nkokora no guhagarikwa kw’iyo nkunga.
Ati “Ibyo byose twarabikoze ndetse dushakisha n’uburyo ibyatwaraga amafaranga menshi bitwara make kandi tutabihagaritse. Ntabwo twigeze duhindura intego zacu, nta n’ubwo tuzabikora, ahubwo turimo gushaka ibindi bisubizo bituma tugera ku byo twagombaga kugeraho nubwo inkunga zagenda, kuko n’ubundi ntabwo zizahoraho.”
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko u Rwanda rwatekereje kare gutegura gahunda zo kurwanya SIDA, ndetse zashyizwe mu zo guteza imbere ubuzima muri rusange, ibyarufashishe ku buryo n’iyo inkunga ziteza imbere urwego runaka zahagarara, urwego rw’ubuzima muri rusange rwakomeza nta nkomyi.
Umushakashatsi akaba n’umuyobozi mu Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), ushinzwe ibijyanye n’amakuru yifashishwa mu kurwanya iyi ndwara, Mary Mahy, avuga ko mu 2024 bagabanyije ubwandu bushya ku kigero cya 40%, no kugabanya impfu zituruka kuri SIDA ku kigero cya 54%.
Yagaragaje impungenge z’uko iyo mibare ishobora gukomwa mu nkokora mu buryo bugaragara kubera ko mu 2025, gahunda ya PEPFAR, yari iteganyijwe gutanga Miliyari 4.3$ mu guhangana na Virusi itera SIDA, ariko inkunga yabaye ihagaze.
Ati “Mu 2024 iyo gahunda yafashije abangavu n’abagore bakiri bato Miliyoni 2.3 kubona serivisi zo kurwanya Virusi itera SIDA. Abantu barenga Miliyoni 2.5 bahawe imiti ituma batandura, abandi Miliyoni 84 barapimwa. Ibyo mu bihe biri imbere ntabwo bizakomeza, ibizatuma ubwandu bushya bwiyongera.”
Yagaragaje ko mu 2024, abagera kuri 50% by’abo mu byiciro biba biri mu byago byo kwandura Virusi itera SIDA nk’abaryamana bahuje ibitsina, abakora uburaya n’abandi, bahawe uburyo bwo kwirinda.
Avuga ko mu 2025 UNAIDS yakusanyije amakuru ajyanye n’uko guhagarika inkunga byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwa benshi, kuko nko muri Nigeria buri kwezi abarenga ibihumbi 40 bafataga imiti ya PrEP , ariko nko muri Mata 2025 hagaragaye ko abagera ku 6000 ari bo bonyine bari barimo gufata iyo miti, akemeza ko iyo nkunga igikenewe mu guhangana n’iyi ndwara.