Madamu Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana azize uburwayi

Madamu Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana azize uburwayi

Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, azize uburwayi yari amaranye igihe.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukwakira 2025, atangajwe n’Umuryango TI Rwanda, wavuze ko ubabajwe no gutangaza urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée, wihanganisha byimazeyo inshuti n’umuryango ndetse umwifuriza iruhuko ridashira.

Ingabire ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko akaba yaragaragaje umwihariko mu kurengera uburenganzira bw’abagore.

Ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu mwaka wa 2004, ariko yatorewe kuwuyobora mu mwaka wa 2015.

Ingabire Immaculée yitabye Imana ku myaka 64 y’amavuko.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *