Abanyarwanda barasabwa kwirinda no kumena Juice ya Salama n’inzoga yitwa Intwari (Amafoto)

Abanyarwanda barasabwa kwirinda no kumena Juice ya Salama n’inzoga yitwa Intwari (Amafoto)

Umuvugizi wa RIB DR. Murangira B.Thierry yavuze ko abafashwe basaga 75 barimo 15 bo mu mujyi wa Kigali. Muri rusange hafunzwe inganda 8 zikora ibitujeje ubuziranenge na farumase 4 zari zifite imiti yarengeje igihe.

Ku wa 2025 ku Cyicaro cya Polisi ku Kacyiru habereye ikiganiro n’itangazamakuru mu kwerekana ibyafashwe bitujuje ubuziranenge. Ibyafashwe byakorwaga n’inganda; Joyland Company LTD rukora umutobe witwa Salama na SKY BREWERY LTD rwenga inzoga yitwa Intwari.

Hari ibindi bicuruzwa byagaragaye birimo amavuta ahindura uruhu, isukari y’inkorano n’ibindi bitujuje ubuziranenge.

Uruganda rwitwa Joyland Company LTD ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere. Rukora umutobe ‘Juice’ mu buryo butemewe.

Ni uruganda rufite ibyangombwa byo gukora Situruwaye. Ibyafatiriwe bifite agaciro ka miliyoni 107 Frw ($74000). Ariko kandi abafashwe baciwe amande ya miloyoni 107 Frw.

Umuvugizi wa RIB DR. Murangira B.Thierry yavuze ko abafashwe basaga 75 barimo 15 bo mu mujyi wa Kigali. Muri rusange hafunzwe inganda 8 zikora ibitujeje ubuziranenge na farumase 4 zari zifite imiti yarengeje igihe.

Ni ikiganiro cyarimo Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali,ACP Boniface Rutikanga,umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,Dr Murangira B.Thierry umuvugizi wa RIB na Dr.Eric Nyirimigabo, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibiribwa muri Rwanda FDA. Rwanda FDA ni Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *