Kuki impano nshya zitaramba mu muziki Nyarwanda?
Mu myaka yashize, umuziki nyarwanda wabaye intandaro y’ibyishimo bikomeye ku banyarwanda, ndetse ukaba n’umwe mu mirimo icungura urubyiruko rukivumbura impano zabo. Gusa, ikibazo gihangayikishije benshi ni ukuntu impano nshya zigera ku rwego rwo kumenyekana mu gihe gito, ariko mu minsi mike zikaburirwa irengero kandi nyamara zitaragera aho byari byitezwe ukurikije umuvuduko baba baratangiranye.
Hari ingero nyinshi z’abahanzi nyarwanda baje batanga ikizere mu muziki, bakaza bafite umuvuduko mu mikorere yabo, bagashyira hanze indirimbo zigakundwa bidasanzwe, abantu bagatangira kubahanga amaso ariko bidateye kabiri tugahita tubabura. Urugero rwa hafi, ni umuhanzi Afrique waje bwa mbere agashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Agatunda’. Uyu muhanzi yahise yigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda ndetse binatangira gutanga ikizere ko uruganda rwa muzika rubonye indi mari ishyushye. Nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi yaje kongera gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo nka ‘Rompe’, nazo zakunzwe ku rwego rwo hejuru ndetse binatuma uyu muhanzi yigarurira imitima y’abatura Uganda, atangira kuhakorera ibitaramo inshuro zitabarika ndetse aza no gukorana indirimbo na rimwe mu itsinda ry’abahanzikazi, Kataleya na Kandle, babarizwa muri iki gihugu.
Gusa igitangaje, abantu bakomeje kwibaza aho uyu muhanzi yaba yararengeye nyuma yo gutangira umuziki, agahita yaka ariko akaburirwa irengero mu minsi mike cyane.
Ese ni iyihe mpamvu yaba ituma izi mpano nshya (Afrique n’abandi) mu muziki nyarwanda ziza zigahita ziburirwa irengero bidateye kabiri?
Icya mbere, haracyagaragara ibibazo mu micungire y’impano nshya mu muziki. Ubushakashatsi mu bihugu byateye imbere mu muziki bwagaragaje ko kugira abajyanama (managers) b’inzobere ari intambwe ya mbere ikomeye mu kuzamura umuhanzi. Mu Rwanda, abahanzi benshi b’abahanga bakunze kubura aya mahirwe. Ntibagira abajyanama bafite ubumenyi buhagije mu by’imicungire y’umuhanzi, bigatuma badapanga neza ibikorwa byabo mu buryo burambye.
Umuhanzi mushya akenshi akora ibintu byose wenyine: yandika indirimbo, akayitunganya, akanayimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga. Iki kintu nticyoroshye kuko kumenyekanisha ibikorwa no kubitegura neza bisaba igihe, ubushobozi, n’ubunararibonye, kandi umuhanzi wenyine ntabasha kubyikorera byose.
Mu bihugu nka Amerika, hari ibigo binini byita ku micungire y’abahanzi, bakabafasha gucunga igihe, amafaranga no kubahuza n’isoko ryagutse. Mu Rwanda, ibi bigo biracyari bike kandi n’ibihari bimwe ntibikorana n’abahanzi bose, cyane cyane abakizamuka.
Icya kabiri, haracyagaragara ikibazo cy’ubushobozi buke mu bahanzi n’ibigo bibafasha. Kubaka izina mu muziki bisaba ishoramari rikomeye, haba mu bijyanye no gutunganya umuziki, kwamamaza, gutegura amashusho y’indirimbo, ndetse no gukora ibitaramo bikomeye. Impano nshya akenshi ziba zidafite ubushobozi bwo gushora imari mu muziki wabo. Urebye, hari abahanzi benshi bazamuka bagashimwa kubera ijwi ryabo cyangwa ubuhanga bwabo bwo kwandika indirimbo, ariko bagakomeza guhura n’imbogamizi zo kutagira ubushobozi buhagije bwo gukomeza ibyo batangiye.
Ibigo bifasha abahanzi mu Rwanda nabyo ntibifite ubushobozi nk’ubw’ibihugu byateye imbere. Urugero, muri Kenya cyangwa Nigeria, hari ibigo bikomeye nka Mavin Records byamenyekanye mu guteza imbere abahanzi bakizamuka, ariko mu Rwanda, ibigo nk’ibyo biracyari bike kandi bimwe bikora ku buryo budafasha abahanzi kugera ku rwego mpuzamahanga.
Icya gatatu, mu Rwanda haracyari umuco wo kudaha agaciro ubuhanzi nk’umwuga. Ubuhanzi mu Rwanda ntibwubashywe ku rwego rukwiye. Umuhanzi mushya ashobora guhura n’imbogamizi zituruka mu muryango, inshuti, ndetse no mu bafana bamusaba kureka umuziki akajya mu bindi. Ibi bigira ingaruka ku muhanzi, akabura imbaraga zimusunikira gukomeza ubuhanzi.
Icya kane, Hari icyuho mu bufatanye hagati y’abahanzi bakuru n’abakizamuka. Mu bihugu nka Kenya na Nigeria, abahanzi bakuze bafasha abakizamuka mu buryo bwose bushoboka, harimo gukorana indirimbo, kubahuza na Studio zikomeye, ndetse no kubaha amahirwe yo gukorana ibitaramo bikomeye. Aho usanga nka Burna Boy cyangwa Wizkid bafite gahunda yo gufasha impano nshya.
Mu Rwanda ibi biracyari bicye, ubufatanye hagati y’abahanzi bakuru n’abakizamuka buracyari hasi. Abahanzi bakuru bafite izina ntibakunze gufasha abakiri bato kubaka izina ryabo binyuze mu mishinga y’indirimbo, ibitaramo, cyangwa kuganira ku mwuga w’ubuhanzi. Ibi bituma abakizamuka bisanga bonyine mu rugendo, bigatuma bakora nabi cyangwa bagacika intege.
Icya gatanu kandi, haza kudashyigikirwa bihagije n’abafana. Abafana b’umuziki nyarwanda, akenshi, ntibashyigikira impano nshya igihe kirekire. Usanga benshi bashimishwa n’indirimbo imwe cyangwa ebyiri z’umuhanzi mushya, ariko ntibamufashe gukomeza kubaka izina rye. Iyo umuhanzi akomeje gukora ibikorwa bidahita bikundwa nk’ibya mbere, abafana baramwibagirwa vuba, bigatuma atakaza icyizere.
Ese kuba impano nshya ziza zigahita ziburirwa irengero byaba bigira ingaruka ku muziki nyarwada?
Kuba impano nshya mu muziki nyarwanda ziza zigahita ziburirwa irengero bigira ingaruka zikomeye ku muziki muri rusange. Iyo impano nshya zidakomeje kubaho no kwiyubaka, umuziki nyarwanda uba ugizwe n’abahanzi bakuze gusa, bigatuma udashobora kugira impinduka zigaragara cyangwa gukomeza gutezwa imbere. Ibi biterwa no kuba nta buhanzi buhagije bukomoka ku rubyiruko rushya, rutanga ibihangano bishya kandi bifite ibitekerezo n’imvugo zigezweho. Iyo impano nshya zishize, abahanzi bakuze batangira gusaza, bityo umuziki ukaguma ku rwego rumwe nta guhinduka.
Impano nshya mu muziki nyarwanda zifite imbaraga n’ubushobozi byo guhindura urwego rw’umuziki ziramutse zishyigikiwe neza. Kugira ngo zizarambe kandi zigere ku rwego rwo hejuru, hakenewe ubufatanye bw’inzego zose zirebwa n’uru rwego: abahanzi ubwabo, abafana, ibitangazamakuru, n’ibigo by’imicungire y’umuziki (Labels). Ibi bikozwe, twabona uruganda rw’umuziki rukura mu buryo bukomeye kandi burambye ku ruhando mpuzamahanga.
![]()