RIB yataye muri yombi umuvugabutumwa wagaragaye atera abantu ubwoba anabasaba amafaranga
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel wagaragaye atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu.
RIB ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, yatangaje ko yataye muri yombi uyu muvugabutumwa witwa Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by’urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk’ituro.
Kuri ubu Bucyanayandi afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB na Polisi barasaba abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere. RIB na Polisi barihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu ko batazihanganirwa.

Bucyanayandi wiyita umuvugabutumwa yatawe muri yombi
![]()