Amerika yakiriye inama yo gushimangira amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda

Amerika yakiriye inama yo gushimangira amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye intumwa zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), u Rwanda, Leta ya Qatar ndetse n’Umuryango wa Afurika (AU) mu nama ya gatatu y’ihuriro ry’imikoranire mu by’umutekano izwi nka Joint Security Coordination Mechanism (JSCM).

Nkuko yabitangaje kuri X ye, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, nyuma y’inama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ingingo z’umutekano ziri mu masezerano ya Washington ruzwi nka JSCM yavuze ko iyo nama yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo mu mujyi wa Washington, agamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere.

Mu nama yabaye muri iki cyumweru kuwa 22 ukwakira, JSCM yagendeye kuri “Concept of Operations” (igitekerezo cy’imikorere) maze itera intambwe mu migambi yo gukumira no “gusenya” umutwe w’abarwanyi wa FDLR, kimwe no gukuraho ingamba z’umutekano zafashwe n’u Rwanda ku mpamvu z’ubwirinzi.

Iyi gahunda yateguwe ngo ifashe mu kugarura ituze mu karere no gufungura amahirwe y’iterambere ry’ubukungu ku baturage.

Abitabiriye inama bavuga ko intambwe yatewe ari ingenzi mu kubaka icyizere hagati y’ibihugu by’akarere no mu gushimangira ko ingamba z’umutekano zigezweho zishyirwa mu bikorwa mu buryo butazateza umutekano mucye. Ibi bikaba byitezweho kugira uruhare mu koroshya ubuhahirane, gushora imari no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu hagati y’ibihugu byemeye gukorana.

Nubwo ibisobanuro byimbitse by’umushinga w’imikorere n’ingingo zose byemejwe bitavuzwe muri iyi raporo, iyi nama ya gatatu ya JSCM yerekanye umuhate w’impande zose mu gushaka ibisubizo birambye by’umutekano mu karere, binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *