U Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zari zibwe

U Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zari zibwe

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira, u Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zari zibwe.

Izo modoka zafatiwe ku mipaka ya Gatuna, Rusumo na Bugarama mu bihe bitandukanye, ubwo zageraga mu Rwanda ziturutse mu bihugu by’abaturanyi.

Igikorwa cyo guhererekanya izo modoka cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

RIB yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami rya INTERPOL mu Rwanda n’Ishami rishinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Antoine Ngarambe, mu gihe Polisi ya Afurika y’Epfo yari ihagarariwe na Lt. Col. Brian Butana Mashingo, usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Iperereza ku Binyabiziga Mpuzamahanga byakoreweho ibyaha.

Mu myaka umunani ishize (2016-2024), Interpol Rwanda yafashe imodoka 49 zari zibwe mu bihugu by’amahanga zigezwa mu Rwanda, muri zo 41 zasubijwe bene zo.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *