Ese koko kwiga biracyari urufunguzo rw’ubuzima cyangwa bahinduye ingufuri?

Ese koko kwiga biracyari urufunguzo rw’ubuzima cyangwa bahinduye ingufuri?

Mu gihe cyashize, kwiga byafatwaga nk’urufunguzo rw’ubuzima. Ababyeyi bahoraga bashishikariza abana babo kwiga cyane, bababwira ko ari bwo buryo bwonyine bwo kuzagera ku iterambere no kugira ejo heza. Kwiga byari nk’inzira y’amahoro ijyana umuntu mu buzima bwiza. Ariko uko imyaka ishira, isi igahinduka, n’imibereho y’abantu ikagenda ihindagurika bitewe n’ikoranabuhanga n’imyitwarire y’isoko ry’umurimo, hari ikibazo gikomeye abantu benshi batangiye kwibaza: Ese koko kwiga biracyari urufunguzo rw’ubuzima, cyangwa se abari bafite urufunguzo bahinduye ingufuri?

Ubushakashatsi bwa National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) bwagaragaje ko mu mwaka wa 2024, igipimo cy’abatagira akazi mu gihugu cyari hafi ya 15%, mu gihe mu rubyiruko rwo mu myaka iri hagati ya 16 na 30 cyari hejuru ya 17%. Ibi bigaragaza ko hari ikibazo gikomeye cy’uko urubyiruko rwarangije amashuri rutarimo kubona akazi gahagije. Abasesenguzi benshi bavuga ko ikibazo atari uko abantu batiga, ahubwo ari uko ibyo biga bitajyana n’ibyo isoko ry’umurimo rikenera. Abanyeshuri benshi barangiza bafite impamyabumenyi ariko badafite ubumenyi ngiro bubafasha gukora akazi mu buryo bufatika.

Mu biganiro ROTOROVIZERI yagiranye n’abanyeshuri batandukanye, benshi bagaragaje ko n’ubwo kwiga ari byiza, hakenewe impinduka mu buryo amasomo atangwa. Mutesi Aline, umunyeshuri wize muri kaminuza y’u Rwanda, yagize ati: “Nize ibijyanye na Management ariko nasanze amasomo menshi ari mu nyandiko, nta bikorwa bifatika dukora. Ubu numva kwiga bigomba kujyana no kumenya gukora.”

Iyi mvugo ishimangirwa na Ndayambaje Jean Bosco, umwarimu mu ishuri rikuru rya Kigali, wavuze ko ikibazo atari impamyabumenyi ahubwo ari uburyo bwo kuyihuza n’ubushobozi bw’isoko. Yagize ati: “Abanyeshuri bacu bariga neza, ariko ikibazo ni uko akenshi ibyo biga bitaba bifite aho bihurira n’ibikenewe n’abatanga akazi. Tugomba guhindura uko twigisha.”

Aimable Tuyizere warangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga, avuga ko impamvu kera kwiga byari urufunguzo rw’ubuzima, umuntu yasozaga kwiga abakoresha bagahita baza kumwishakira kuko abantu babaga bafite urufunguzo bari bake, ariko muri iki gihe abafite imfunguzo ni benshi kandi ugasanga zihuje ingufuri, bityo ni hahandi usanga hashyirwa umwanya w’akazi runaka ku rubuga, abantu barenga 10,000 bagasaba ako kazi kandi nyamara kari buhabwe umuntu umwe.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bayobozi b’amashuri bavuga ko Leta iri gushyira imbaraga mu kuvugurura uburyo bwo kwigisha, cyane cyane binyuze mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET). Mukamana Claudine, uyobora ishuri ry’imyuga mu Karere ka Huye, mu kiganiro na ROTOROVIZERI yavuze ko iyi gahunda izafasha cyane urubyiruko kubona akazi. Yagize ati“Ubu tugiye kubona impinduka kuko abanyeshuri barimo guhabwa amahugurwa afatika ajyanye n’imirimo iri ku isoko. Gusa turacyakeneye ubushobozi n’ibikoresho bihagije kugira ngo ibyo byiyongere.”

Ibi bitekerezo byose bigaragaza ko kwiga bitigeze bitakaza agaciro, ahubwo uburyo bwo kwiga ni bwo bugomba kuvugururwa. Mu gihe kera kwiga byarangiraga umuntu ahawe impamyabumenyi, ubu isi isaba ko ibyo wize ubishyira mu bikorwa. Ikoranabuhanga ryahinduye byinshi: hari abatarize kaminuza ariko bafite ubumenyi buba bukenewe ku isoko, kubera ko bigishijwe n’ubuzima cyangwa bakoresheje uburyo bushya bwo kwigira kuri murandasi (online learning). Ibi bituma bamwe bavuga ko urufunguzo rw’ubuzima rwigeze kuba amashuri, ariko ubu ruri mu bumenyi ngiro, mu bushobozi bwo guhanga udushya no gutekereza ku buryo butandukanye.

Mu kiganiro ROTOROVIZERI yagiranye na  Dr. Jean de Dieu Nshimiyimana, umusesenguzi mu bijyanye n’uburezi n’iterambere ry’imyigishirize, yavuze ko impamyabumenyi itagomba gufatwa nk’iherezo ry’ubumenyi, ahubwo ko ari intangiriro y’inzira ndende yo kwiyungura ubumenyi no kubukoresha mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Impamyabumenyi si iherezo, ahubwo ni intangiriro. Iyo umuntu wize adashobora gukemura ibibazo biri mu buzima busanzwe, bivuze ko aba ataragerageje gukoresha neza ibyo yize. Kwigira ku ishuri ni byiza, ariko igihindura ubuzima ni uburyo umuntu ashyira mu bikorwa ibyo yize. Kwigira ku ishuri ni ukwagura imitekerereze, si ukwibuka gusa ibyo mu bitabo. Umunyeshuri w’iki gihe akwiye kwiga ateganya gukoresha ubumenyi bwe mu bikorwa bifatika, bigatanga umusaruro ugaragara.”

Kwiga rero biracyari urufunguzo rw’ubuzima, ariko urufunguzo rwahinduye ishusho ndetse  n’aho rukoreshwa. Ubu ntiruri mu mpapuro z’impamyabumenyi gusa, ahubwo ruri mu bikorwa, mu bushake bwo guhanga, no mu bumenyi bujyanye n’igihe. Mu gihe amashuri, Leta, n’abikorera bafatanyije mu kuvugurura uburyo bwo kwigisha no gufasha urubyiruko kwitegura isoko ry’umurimo, kwiga bizasubirana agaciro kabyo nyakuri.

Ibi ni byo bituma abantu benshi bavuga ko “kwiga bitakiri urufunguzo rw’ubuzima” ariko mu by’ukuri si uko byataye agaciro, ahubwo ni uko urufunguzo rushya rutagikozwe mu mpapuro, ahubwo rukozwe mu bumenyi bufatika no mu mikorere ijyanye n’ibihe tugezemo.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *