Museveni yashinje Abanyaburayi uruhare mu myigaragambyo yo muri Tanzania

Museveni yashinje Abanyaburayi uruhare mu myigaragambyo yo muri Tanzania

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ibihugu by’i Burayi biri inyuma y’imvururu zagaragaye muri Tanzania, abishinja gushuka urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo basenye amahoro n’iterambere ry’akarere.

Mu kiganiro yatanze ubwo yari mu gace ka Mbale ku wa Gatandatu, yavuze ko hari “ibihugu by’amahanga bitishimiye intambwe Uganda imaze gutera,” bityo bigakoresha urubyiruko rwo mu bihugu bituranye kugira ngo ruteze umutekano muke.

Ati: “Benshi muri aba bana bari kuyobywa muri Tanzania n’ibindi bihugu, bari gushukwa n’ibihugu by’i Burayi, bihangayikishijwe n’iterambere rya Uganda. Inganda zacu ziri gutera imbere, tugiye kubona ibikomoka kuri peteroli, kandi barashaka kugenzura umutungo wa Afurika. Ndaburira ababashuka ko tutazaborohera.”

“Peteroli yacu ntizaba umuvumo. Izubaka inganda, amashanyarazi, imihanda n’ibikorwaremezo, kugira ngo twiyubakire ubukungu bwacu tugume kwigenga.”

Museveni ntiyigeze atangaza ibihugu bifite uruhare mu myigaragambyo yo muri Tanzania, yabanjirije amatora y’umukuru w’igihugu.

Abigaragambya bashinja Perezida Samia Suluhu Hassan gutegura amatora ya baringa kuko yabaye abo bahanganye bafunze.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *