“Epstein files ni iki?” Kuki zongeye gutitiza abantu bakomeye ku Isi?

“Epstein files ni iki?” Kuki zongeye gutitiza abantu bakomeye ku Isi?

Mu gihe isi yari imaze imyaka itekereza ko inkuru ya Jeffrey Epstein yarangiranye n’urupfu rwe rwo mu 2019, inyandiko za Epstein zizwi nka “Epstein Files” zongeye kugaruka ku isonga ry’ibiganiro nyuma y’uko inyandiko z’iperereza zari zarahishwe zitangiye gushyirwa ahagaragara. Izi nyandiko zongeye kubyutsa ibibazo bikomeye ku ruhare rw’abantu bakomeye, ku kuri kwahishwe igihe kirekire, no ku butabera benshi bemeza ko butaragezwa kuri bose.

Jeffrey Epstein yari umukire w’Umunyamerika uzwi cyane mu by’imari, waje gukurikiranwaho ibyaha byo guhohotera abakobwa bato.

Iperereza ryagaragaje ko yakoresheje amafaranga n’imbaraga yari afite mu gucecekesha abahohotewe no kubashuka, ibyatumye ikibazo cye gifata indi ntera kubera uko yari afitanye umubano n’abantu bakomeye mu bya politiki, ubukungu n’imyidagaduro. Epstein yapfuye mu 2019 ari muri gereza ataraburanishwa burundu, ibintu byatumye havuka impaka nyinshi ku kuba hari amakuru menshi atigeze ajya ahabona.

Epstein Files bivuga inyandiko z’iperereza, ubuhamya, amasezerano y’ibanga n’izindi nyandiko z’inkiko zivuga ku bikorwa bya Epstein n’abantu bahoranaga mu buzima bwe bwa buri munsi. Izi nyandiko zongeye gukurura amarangamutima y’abantu benshi nyuma y’uko zimwe muri zo zitangiye gusohoka ku mugaragaro, zigaragaza amazina y’abantu bakomeye bavuzwe mu buhamya bw’abahohotewe cyangwa mu nyandiko z’abandi bagize aho bahurira na Epstein.

Mu mazina yakunze kugarukwaho n’itangazamakuru mpuzamahanga harimo abahoze ari abanyapolitiki, ibyamamare n’abantu bafite imbaraga mu by’imari. Harimo nka Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Amerika, Prince Andrew wo mu Bwongereza, Donald Trump (Perezida wa Amerika kuri iki gihe), umuherwe Elon Musk nyir’urubuga rwa X ndetse n’umunyamategeko Alan Dershowitz.

Gusa, ni ngombwa gusobanukirwa ko kugaragara kw’aya mazina muri Epstein Files bidahita bisobanura ko aba bantu bahamijwe icyaha, kuko benshi muri bo bavugwa mu nyandiko z’iperereza gusa, abandi bakaba barahakanye ibirego byavuzwe.

Icyatumye Epstein Files ikomeza kuba inkuru idashira ni uko igaragaza ikibazo gikomeye cy’ubutabera, aho abantu bafite imbaraga bashobora kugirwaho ingaruka n’ibirego bikomeye ariko ntibagezwe imbere y’amategeko mu buryo bumwe n’abandi.

Iyi nkuru ikomeza kwibutsa isi yose ko kurwanya ihohoterwa no gushaka ukuri bidakwiye guhagarara ku rwego urwo ari rwo rwose rw’ubukire cyangwa ububasha.

Kugeza ubu, Epstein Files iguma kuba ikimenyetso cy’uko hari inkuru zitari zose zivugwa, n’uko hakiri urugendo rurerure rwo kumenya ukuri kose no kubona ubutabera busesuye ku byaha byibasiye abatagira kivurira.

Loading

Dieudonne

Related articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *